Ibiza byatumye Ibitaro bya Shyira bijya mu bwigunge: nta mazi n’amashanyarazi

Abaturage barwarije ababo mu bitaro bya Shyira mu Karere ka Nyabihu baravuga ko kubagemurira byabaye ikibazo gikomeye nyuma y’ibiza byibasiye aka Karere bikangiza ibikorwa birimo ibiraro n’umuhanda byashyize mu bwigunge ibi bitaro.

Ni mu gihe Ubuyobozi bw’ibitaro bwo buvuga ko kutagira amazi n’umuriro byangijwe n’ibi biza byo bibangamiye ibikorwa by’ubuzi muri rusange.

Nubwo bwose nta mazi yinjiye muri ibi bitaro ngo abyangize nkuko yangije ibintu biri mu nkenkero zabyo,ntibyabujije ko ibikorwaremezo byerekezagayo birimo ibiraro n’imihanda byangiritse bigatuma Umurenge wa Shyira urimo n’ibi bitaro bijya n’ubwigunge.

Ibi byatumye abagana ibi bitaro bahura n’ingorane zitandukanye.

Uretse abagana ibi bitaro,ibitaro na byo ubwabyo byahuye n’ibibazo bitandukanye birimo kubura amazi n’amashanyarazi bifite ingaruka ku mitangire ya servise. Gusa hari gukoreshwa moteri.

Cyakora Iyaturemye Juvenal ushinzwe abakozi n’umurimo, avuga ko abarwayi batarabona abaganga ari abagombaga kuvurwa n’inzobere yabuze aho inyura kubera inzira zitari nyabagendwa ngo n’aho ababagana bahura n’ibibazo barareba uko babafasha.

Umuyobozi wa REG mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba Nzamurambaho Marcel avuga ko ikibazo cy’amashanyarazi gikemuka vuba ku buryo kuri uyu mugoroba baba bayabonye.

Ndabavunnye Aloyizia ushinzwe amazi n’isukura muri Nyabihu we avuga ko amazi ari ugutegereza gato.

Impinja 8 zavutse mbere y’igihe ni zo zirimo gukenera ibyuma bikoreshwa n’amashanyarazi mu gihe abantu 13 bakomerekeye muri ibi biza ari bo bagannye ibitaro bya Shyira.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo