Ibihe bidasazwe turimo ntibyatubuza kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko ibihe bidasanzwe byo guhangana n’icyorezo cya koronavirusi igihugu kirimo bidashobora kubuza Abanyarwanda kwibuka no guha icyubahiro abazize jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu ijambo yageneye Abanyarwanda kuri uyu munsi u Rwanda rwinjiye mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 26 jenoside yakorewe abatutsi.

Umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo cyatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 7 Mata wabereye ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi. Witabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame, aho yabanje kunamira inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi ziruhukiye muri urwo rwibutso.

Aha ku Rwibutso rwa Kigali kandi, Umukuru w’igihugu na Madame we Jeannette Kagame benyegeje urumuri rw’icyizere, umuhango wanitabiriye n’uhagarariye abadipolomate bakorera mu Rwanda, Perezida w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse jenoside mu Rwanda, IBUKA ndetse n’abahagarariye imiryango ifite abayo bashyinguye ku Rwibutso rwa Kigali.

Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo kandi, harimo Perezida wa Sena Dr. Augustin Iyamuremye, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Mu ijambo yageneye Abanyarwanda kuri uyu munsi, Perezida Kagame yagaragaje ko kuba igihe cyo kwibuka gihuriranye n’ibihe bidasanzwe igihugu kirimo kubera ingamba zo guhangana n’icyorezo cya koronavirusi, bitabuza abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka ababo no kubasubiza icyubahiro bakwiye.

Yagize ati ’’Uburyo bwo kwibuka uyu mwaka rero buragoye ku barokotse n’imiryango yabo no ku gihugu cyose kuko tudashobora kuba hamwe buri umwe ahumurize undi. Ntabwo byoroshye, Abanyarwanda tumenyereye kuba turi hamwe mu bihe nk’ibi tugafatanya, tugahuza imbaraga zacu twese. Ibi tubikora mu mihango ku rwego rw’igihugu no mu bindi bikorwa nk’urugendo rwo kwibuka n’ijoro ry’icyunamo n’ibiganiro aho dutuye. Ariko ibi bihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza kuzuza inshingano yo kwibuka no guha icyubahiro abo twabuze no gukomeza abarokotse. Hahindutse uburyo bw’ibikorwa gusa.’’

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame, we yasabye ko mu bihe nk’ibi byo kwibuka buri wese yarushaho kuzirikana ko ubumwe ari bwo shingiro ry’intsinzi.

Ati ’’Uyu munsi turibuka ku nshuro ya 26 abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu gihe igihugu cyacu n’Isi yose biri mu bihe bikomeye. Uyu mwanya udufashe gutekereza ku mateka yacu tuniyibutsa ko ubumwe bwacu ari bwo buduha imbaraga zo gutsinda.’’

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yasabye Abanyarwanda gufatana mu mugongo bifashishije ikoranabuhanga, avuga ko ari naryo rizifashishwa mu gutabara uwagira ikibazo muri ibi bihe.

Ati "Kuri wa wundi uri mu rugo turasaba aya matelefoni yacu dufite arakora; duhamagarane, twandikirane, duhozanye, dufatane mu mugongo dukoresheje ubwo buryo. Twashyizeho ariko n’uburyo bw’uko twatabara uwagira ikibazo cyihariye ukeneye gutabarwa. Hariho nimero zatanzwe 112 kugira ngo uwagira ikibazo cyihariye mu rwego rw’igihugu twabiteguye mu buryo yatabarwa."

Kwibuka ku nshuro ya 26 jenoside yakorewe abatutsi kandi bibaye mu gihe urubyiruko rugize umubare munini w’abanyarwanda, dore ko rwihariye hafi 70%.

Perezida Kagame yagaragaje ko muri iki gihe Abanyarwanda bibuka, ababyiruka ubu n’abazabakomokaho bazakomeza kwigishwa aya mateka n’amasomo igihugu cyayakuyemo, ari na ko u Rwanda rutanga umusanzu warwo ku bazarwiyambaza bose binyuze mu bufatanye mpuzamahanga.

Yagize ati "Twamenye akamaro ko gukorera hamwe tukubaka ejo hazaza habereye Abanyarwanda bose. Ubudatezuka n’umutima w’impuhwe biranga Abanyarwanda bizakomeza kudufasha kunyura mu bibazo bishya duhura nabyo harimo n’ibyo muri iyi minsi. Abatuye kuri iyi si twese duhuriye kuri byinshi ku buryo ubuzima bwacu ari urusobe. Tuzakomeza rero gutanga umusanzu wacu kugira ngo iyi si irusheho kuba nziza dusangira amateka yacu n’ibitekerezo bifasha guhanga ibishya dukura mu muco wacu n’abo bishobora kugirira akamaro bose. Kugira dutya ni ukongera icyizere gituma turushaho kuba abantu bazima kandi bitwibutsa ko nta muntu umwe wigira."

Kwibuka ku nshuro ya 26 abazize jenoside yakorewe abatutsi bibaye mu gihe hari ingamba zidasanzwe zo guhangana n’icyorezo cya koronavirusi, ari na yo mpamvu Abanyarwanda basabwa kuguma mu ngo zabo, gahunda n’ibiganiro byo kwibuka bakazajya babikurikira ku bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo