Ibiciro byo gusuzuma ibinyabiziga (Controle Technique) byazamuwe

Polisi y’u Rwanda iramenyesha abaturwanda batunze ibinyabiziga ko ibiciro byo gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga byahindutse nk’uko bigaragara k’ umugereka w’iteka rya minisitiri n° 001/20/MINICOM ryo ku wa 13/02/2020 rishyiraho igiciro ntarengwa cyo kugenzura imiterere y’ikinyabiziga kandi ibyo biciro bigahita byubahirizwa.

Ingingo ya kabiri (2) y’iri tegeko ivuga ko igiciro ntarengwa cyo kugenzura imiterere y’ikinyabiziga gishingira ku bwoko bw’ikinyabiziga n’umurimo gikora.

Urugero: Ipikipiki ifite cyangwa idafite intebe ku ruhande n’ikinyabiziga cy’amapine atatu (3) kitarengeje ibiro magana atanu (500Kg), Igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro nyiracyo azajya yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitandatu (6.000 FRW). Mugihe igiciro cy’isuzuma rihinyuza ari amafaranga y’u Rwanda igihumbi na magana abiri (1.200 Frw).

Imodoka zakorewe gutwara abantu zitarengeje uburemere bwa toni eshatu n’igice (3.5 T) kandi zifite imyanya itarenga umunani (8) yo kwicarwamo, hatabariwemo uw’umuyobozi , igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura amafaranga y’u rwanda ibihumbi makumyabiri (20.000 frw)mu gihe ubusanzwe yari 10.000 Frw naho igiciro cy’isuzuma rihinyuza cyagiye ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi bine (4.000 frw).

Imodoka zakorewe gutwara abantu mu buryo bwishyura cyangwa zikora indi mirimo y’ubucuruzi, zitarengeje uburemere bwa toni eshatu n’igice ( 3.5 T) kandi zifite imyanya umunani (8) yo kwicarwamo, hatabariwemo uw’umuyobozi, igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri (20.000 frw)mu gihe ubusanzwe yari 10.000 Frw. Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bine (4.000 frw).

Imodoka zakorewe gutwara ibintu zifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice (3.5T), igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu (30.000 frw) naho igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitandatu (6.000 frw).

Imodoka zakorewe gutwara ibintu zifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice (3.5 T), kandi zitarengeje imitambiko ibiri (2), igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura amafaranga y’u rwanda ibihumbi mirongo ine (40.000 frw). ni mugihe igiciro cy’isuzuma rihinyuza ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi umunani (8.000 frw).

Imodoka zakorewe gutwara ibintu zifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice (t 3.5), kandi zirengeje imitambiko ibiri (2), igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura amafaranga y’u rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000 frw). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u rwanda ibihumbi icumi (10.000 frw).

Imodoka zikurura kandi zifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice (3.5 T) kandi zitarengeje imitambiko ibiri (2),igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu (30.000 frw). naho igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitandatu (6.000 frw).

Imodoka zikurura kandi zifite uburemere burengeje toni eshatu n’igice ( 3.5 T) kandi zirengeje imitambiko ibiri (2), Igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura amafaranga y’u rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000 frw). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000 frw).

Imodoka zagenewe gutwara abantu kandi zifite imyanya cumi n’umunani (18) yo kwicarwamo utabariyemo uw’umuyobozi, igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu (30.000 frw). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitandatu (6.000 frw).

Imodoka zagenewe gutwara abantu kandi zifite hagati y’imyanya makumyabiri n’itanu (25) na mirongo itatu (30) utabariyemo uw’umuyobozi. Igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40.000 frw). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi umunani (8.000 frw).

Imodoka zagenewe gutwara abantu kandi zifite imyanya irengeje mirongo itatu (30) utabariyemo uw’umuyobozi, igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura amafaranga y’u rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000 frw). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000 frw).

Rumoroki cyangwa Makuzungu ifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice (3.5 T), igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000 frw) , igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2.000 frw).

Rumoroki cyangwa makuzungu ifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice (t 3.5) kandi ifite imitambiko itarengeje ibiri (2), igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura amafaranga y’u rwanda ibihumbi mirongo itatu (30.000 frw). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u rwanda ibihumbi bitandatu (6.000 frw).

Rumoroki cyangwa Makuzungu bifite uburemere burengeje toni eshatu n’igice (3.5 T) kandi bifite imitambiko irengeje ibiri (2). Igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itandatu (60.000 Frw). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi cumi na bibiri (12.000 Frw).

Ibinyabiziga byagenewe gutwara ibikoresho by’ubutabire n’ibishobora kugurumana bifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice ( 3.5 T), igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu (30.000 Frw). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u rwanda ibihumbi bitandatu (6.000 Frw).

Ibinyabiziga byagenewe gutwara ibikoresho by’ubutabire n’ibishobora kugurumana bifite uburemere burengeje toni eshatu n’igice (3.5 T) kandi bifite imitambiko itarengeje ibiri (2), igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40.000 FRW). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi umunani (8.000 FRW).

Ibinyabiziga byagenewe gutwara ibikoresho by’ubutabire n’ibishobora kugurumana bifite uburemere burengeje toni eshatu n’igice (t 3.5) kandi bifite imitambiko irengeje ibiri (2), igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itandatu (60.000 Frw). igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi cumi na bibiri (12.000 Frw).

Ibinyabiziga by’ubutabazi bifite uburemere butarengeje toni eshatu n’igice ( 3.5 T), igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri (20.000 Frw). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bine (4.000 FRW).

Ibinyabiziga by’ubutabazi bifite uburemere burengeje toni eshatu n’igice (3.5 T) kandi bifite imitambiko itarengeje ibiri (2), igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu (30.000 Frw). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitandatu (6.000 Frw).

Ibinyabiziga by’ubutabazi bifite uburemere burengeje toni eshatu n’igice ( 3.5 T) kandi birengeje imitambiko ibiri (2), igiciro cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu (30.000 Frw). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitandatu (6.000 Frw).

Izindi mashini zikora mu mirimo itandukanye, igiciro cyazo cy’isuzuma rya mbere n’irya kabiri hatabariwemo imisoro zizajya zishyura Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itandatu (60.000 FRW). Igiciro cy’isuzuma rihinyuza ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi cumi na bibiri (12.000 Frw).

Inyandiko nshungu ya Vinyeti y’igenzura ry’ibinyabiziga n’icyemezo cy’igenzura, izajya yishyurwa Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10.000 FRW).

Iteka rya Minisitiri w’Intebe n° 034/01 ryo ku wa 13/01/2020 ryerekeye inkunga z’ubwisungane mu kwivuza rivuga ko mirongo itanu ku ijana (50%) by’amafaranga yishyurwa mu kugenzura imiterere y’ibinyabiziga azajya ajya gushyigikira muri gahunda y’ubwisungane mu buzima (mutuelles de santé).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo