Ibibazo muri VUP, TI Rwanda yasabye MINALOC kugira icyo ikora

Mu gihe hari abaturage bishimira akazi ko gutunganya imihanda babona muri gahunda ya VUP, ku rundi ruhande hari abaturage banenga uburyo badahabwa indishyi ikwiye iyo hari imitungo yangijwe n’ikorwa ry’iyo mirimo.

Hari abaturage bemeza ko bagezweho na gahunda za VUP ikabaha akazi mu mirimo y’amaboko cyangwa bakegerezwa ibikorwaremezo nk’imihanda n’’ibindi. Ariko na none hari n’abagaragaza ibibazo bitandukanye bishingiye kuri ibyob ikorwa

Mu bushakashatsi umuryango Trasparency International Rwanda wakoze mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 ku mihanda icibwa muri gahunda ya VUP bugaragaza ko muri rusange abaturage 95% bayishimiye.

Ariko na none bwerekana ko 92.4% by’abaturage babajijwe bavuga ko batigeze bagira uruhare mu guhitamo uko icibwa ry’iyo mihanda ryakorwa, 95% ntibasobanurirwa ibijyanye n’ingurane z’ibyabo byangiritse baca iyo mihanda ndetse ntibagira icyo bahabwa.

Ntibabaza Eliazar utuye mu Karere ka Rubavu ati « Twabonye baza baca imihanda tubabajije batubwira ko bazaduha amafaranga, imyaka bararandura ariko twarategereje kugeza na núbu nta cyo turabona. »

Muri iryo korwa ry’imihanda kandi hari n’inzu zagiye zisenyuka burundu, ndetse n’ubutaka bukomeza gusorerwa uko bwakabaye kandi hari igice cyatwawe n’iyo mihanda.

Ngirabanzi Amon wo mu Karere ka Kicukiro ati « Baciye umuhanda umwaka ushize, inzu yanjye bayisiga mu manegeka, ku buryo nshobora no kuyimukamo kuko barayishegeshe. Ikibazo ni uko nta kintu na mba bampaye kandi hari n’izo basenye zari zintunze. »

Transparency international Rwanda yasabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu kugira icyo ikora kuri ibi bibazo.

Ingabie Marie Immaculee uyiyobora ati « Turasaba Leta ko ifasha abaturage bakabona uburenganzira bwabo. Nibahabwe ingurane itegeko riyigena ribe clear, kandi bajye bagishwa inama mbere yo kugira icyo bakora ku butaka bwabo. Biragaragara ko nta ruhare babigiramo. »

Umunyamabangawa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Nyirarukundo Ignacienne, yavuze ko bagiye gukurikirana byimbitse ibi bibazo.

Ati « Turabikurikirana twitonze aho biri hirya no hino mu gihugu kandi abaturage bacu turabarenganura. Sinavuga ngo turi bubahe ingurane cyangwa iki, ahubwo turareba igikwiye dukora, ababikoze nabi tubasabe kubikosora. »

Gahunda ya VUP yatangiye mu mwaka wa 2008 igamije gufasha abaturage bakennye cyane kuva mu bukene binyuze mu nkingi zayo 4 zirimo imirimo rusange iha abantu akazi ko gukora ibikorwaremezo, inkunga y’ingoboka, kwigisha abaturage imyuga ndetse no gutanga inguzanyo zifasha abaturage kwiteza imbere no kuzigama.

Mu myaka ikabakaba 12 ishize, abagenerwabikorwa ba VUP bari hagati ya miliyoni 1,5 na miliyoni 2 bamaze guhabwa miliyari zikabakaba 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo