I Muhanga hagiye kubakwa hoteli ihuriweho n’uturere 3

Abikorera bo mu turere twa Muhanga, Ruhango na Kamonyi bavuga ko kubakwa kwa hoteli uturere duhuriyeho ari ikimenyetso cy’uko ishoramari rihuriweho na benshi rishoboka; ibi ariko bikaba bizongera umubare w’amahoteri muri utu turere bityo umubare w’abo hoteli ziha service nawo uzamuke.

Muhanga, akarere kari hagati ya Kamonyi na Ruhango ni akarere ubusanzwe karimo amahoteli 2 gusa: abahagenda abahakorera n’abashoye imari mu mahoteli basobanura ko bakurikije abantu bakenera service z’amahoteri n’amahirwe ari muri aka karere ngo izi hoteli zidahagije n’ubwo bamwe batangiye kwagura aho basanzwe bakorera kugirango umubare w’abo bakira wiyongere.

Kuva mu myaka ya 2000 nibwo hatekerejwe umushinga wo kubaka hoteri ya prefegitura ya Gitarama, ntiyabasha kubakwa bitewe n’uko uturere n’intara byagiye bihindura imiyoborere n’imiterere.

Akarere ka Muhanga kamaze guteganya ubutaka buhangana na hegitari 17 mu murenge wa Shyogwe zizubakwaho iyi hoteri kandi buri karere mu turebwa n’uyu mushinga kakaba kagomba gutanga umusanzu wako nk’uko Twagiramutara Calfan ukuriye komite nshingwabikorwa ihuriweho n’akarere ka Ruhango, Muhanga na Kamonyi(RMK) abivuga.

Umushinga wo kubaka iyi hoteli wamaze gushyikirizwa RDB ngo iwukorere inyigo izajya ahagaragara mu byumweru 2 biri imbere ikazaba ikubiyemo n’ikiguzi gikenewe ngo iyi hoteli yubakwe hanamenyekane n’igihe izaba yuzuriye.

Gusa ntibibujije ko abikorera bo mu turere turebwa n’uyu mushinga bamaze gufatamo imigabane ya miliyari 2 buri karere. Ku rundi ruhande ariko abakorera mu karere ka Muhanga basobanura ko kubaka iyi hoteli bifite inyungu nyunshi haba ku musaruro w’abahinzi, abacuruzi no gutanga akazi.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline asanga gushyiraho hoteli ihuriweho n’uturere 3 ari igisubizo ku bucye bw’amahoteri muri aka gace kafite amahirwe yo kuba gahereye rwagati mu gihugu bityo ngo n’abakagenderera baziyongera kubera ko abatanga service bakeneye bazaba biyongereye.

Umugi wa Muhanga washyizwe mu migi 3 yunganira umugi wa Kigali ibizwi nka Satelite Cities. usibye kuba ari umugi ukorerwamo cyane ubucuruzi, kuwongeramo ibikorwaremezo bitandukanye birimo n’amahoteli ni kimwe mu bizazamura urwego rwa service zitangirwa muri bene iyi migi bityo baba abayituyemo, abayegereye n’abahagenda babone ibyo bifuza batarinze kujya kubishaka mu murwa mukuru I Kigali, ibi bikanatuma iyi migi nayo irushaho gutera imbere nk’uko mu bindi bihugu bimeze.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo