Huye : Batatu bafatanwe amafaranga y’amiganano

Abagabo batatu bacuruza inka batuye mu karere ka Huye bafatanwe amafaranga 65.000 FRW y’amiganano.

Abafashwe ni Nizeyimana Etienne ufite imyaka 43 y’amavuko, Sebarundi Viateur w’imyaka 58 y’amavuko batuye mu murenge wa Tumba na Umwizerwa Rongin w’imyaka 28 y’amavuko utuye mu murenge wa Rusatira.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko abo bagabo bari baziranye kuko babiri basanzwe bakora akazi ko gucuruza inka kandi bakundaga gukorana.

Yagize ati " Uwitwa Nizeyimana Etienne yahaye inka Umwizerwa Rongin bumvikana ko azamwishyura ibihumbi Magana atatu na makumyabiri (320,000frw) akayamuha ku munsi w’isoko rya Busoro rirema ku cyumweru mu murenge wa Gishamvu mu karere ka Huye. Igihe cyo kwishyurwa kigeze Nizeyimana yatumye umushumba we witwa Sebarundi Viateur ngo ajye kumuzanira amafaranga afitiwe na Umwizerwa."

Akomeza avuga ko uwo mushumba yagezeyo arayamuha ayashyikiriza Nizeyimana, nibwo bayasuzumye basanga muri yo harimo amafaranga ibihumbi mirongo itandatu na bitanu(65,000 frw) y’amiganano, bahita batanga ikirego kuri Polisi.

Avuga ko abo bagabo bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma bose kugira ngo hamenyekane imvano yayo mafaranga y’amiganano.

CIP Karekezi yagiriye inama abantu gufunguza za konti muri banki kubera ko abenshi bataba bafite utumashini tuyasuzuma ugasanga ugiye kubishyura amafaranga menshi nk’ayo ashyizemo n’amiganano, yongera kwibutsa n’abahabwa make kujya bayasuzuma kandi bakihutira gutanga amakuru.

Yagize ati " Abantu bakwiriye gufungura amakonti muri za banki ndetse n’imirenge SACCO umuntu yaba agufitiye amafaranga nta yaguhe mu ntoki ahubwo ukamubwira ko ayagushyirira kuri konti yawe muri banki runaka,ibyo bikaba byafasha umuntu kudahabwa amafaranga y’amiganano ndetse n’umutekano wayo ukaba urinzwe neza."

Yibukije ibigo by’imari,ibigo by’ivunjisha ndetse na za banki kugira utumashini tubara tukanasuzuma ubuziranenge bw’amafaranga kuko bibafasha mu gufata abazana amafaranga y’amiganano, yongeyeho ko abakora akazi ko kubikira no kubikurira abantu bakoresheje telefone( agents) bagomba guhora bari maso kuko bashobora kwakira bene ayo bikaba byabagusha mu gihombo.

Yasoje asaba abantu kwirinda kwishora mu bikorwa byo gukora amafaranga kuko bihanwa n’amategeko ndetse asaba abantu kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo