ASV yegukanye igikombe hasozwa icyumweru cy’ubutabera (AMAFOTO)

Ikipe ya ASV (Association Sportive Volontaire) ibarizwa mu Mujyi wa Kigali yegukanye igikombe hasozwa icyumweru cy’Ubutabera itsinze ikipe y’Urwego rw’ubutabera kuri Penaliti 3-1. Umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko Minisitiri Uwizeyimana Evode yavuze ko iki cyumweru cy’ubutabera gisize abaturage basobanukiwe ibyaha by’inzaduka n’uburyo bwo kubirwanya.

Umuhango wo gusoza iki cyumweru cy’ubutabera wabereye kuri stade Regionale Nyamirambo iherereye mu karere ka Nyarugenge kuri uyu wa 22 Werurwe 2019. Ni icyumweru cyatangiye tariki 18 Werurwe.

Uyu muhango wabanjirijwe n’umukino wahuje ikipe y’ abakozi banyuranye bakora mu rwego rw’ubutabera n’ikipe ya ASV (Association Sportif volontaire).

Umukino warangiye ikipe ya ASV itsinze iy’ubutabera penalite 3 kuri 1 nyuma y’uko umukino wari warangiye ari ibitego 3-3. ASV yahise ishyikirizwa igikombe.

Mu ijambo rye Minisitiri Uwizeyimana, yashimiye Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi n’ibindi bigo byaba ibya leta ndetse n’iby’abikorera byateye inkunga iki gikorwa.

Yavuze ko muri iki cyumweru bazengurutse mu turere twose tugize igihugu basobanurira abaturage uko urwo rwego ruteye n’uko rukora.

Yagize ati " Hari aho twageze dusanga abaturage urwego rw’ubutabera barwitiranya n’urw’ubucamanza kandi ubucamanza ni kimwe mu bigize urwego rw’ubutabera, ahandi ugasanga bakoraga ibyaha batazi ko aribyo ndetse binahanirwa n’amategeko. Ibyo byose rero twagerageje kubibasobanurira, bigaragara ko iki cyumweru cyatanze umusaruro."

Minisitiri Uwizeyimana yanavuze ko muri iki cyumweru basobanuriye abaturage ibyaha by’inzaduka birimo; icuruzwa ry’abantu, ibyaha by’ikoranabuhanga, gutera abana inda, ruswa n’ibindi, babakangurira kubyirinda no kubirwanya.

Yagize ati " Abacuruza abantu baza babizeza ibitangaza ko bazabashakira akazi keza n’amashuri meza hanze y’igihugu nyamara iyo babagejejeyo babatera imiti bakabakuramo inyama nzima nk’umutima, impyiko n’izindi bakazigurisha kubazikeneye abandi bakabakoresha imirimo y’urukozasoni, twanababwiye ko hari ubujura bukorerwa kuri za mudasobwa na telefone n’amayeri ababukora bakoresha, byose tubakangurira kubirwanya no gutanga amakuru y’ababikora."

Yasoje ashimira buri wese watanze umusanzu muri iki cyumweru cy’ubutabera, asaba abaturarwanda kureka ibyaha bitandukanye burundu cyangwa bagahitamo gufungwa burundu.

ASV yegukanmye iki gikombe ni umuryango, udaharanira inyungu, ugizwe n’abantu bishyize hamwe mu rwego rwo gukora Siporo ku ubushake mu busabane bagambiriye intsinzi yuje imyitwarire myiza n’ikinyabupfura mu bwubahane (discipline). ASV ni izina ry’impine y’amagambo y’igifaransa, mu magambo arambuye ni Association Sportive des Volontaire.

Uyu muryango washinzwe kuwa 15 Gashyantare 2007 yemezwa ku mugaragaro mu nama yayo ya mbere y’inteko rusange yateranye kuwa 03/08/2007. Ubu ASV ni umuryango umaze imyaka cumi n’umwe (11) ukora ibikorwa bitandukanye cyane cyane ubinyujije mu mukino w’umupira w’amaguru.

Insanganyamatsiko y’iki cyumweru kwari ugusobanukirwa no gukumira ibyaha by’inzaduka mu muryango nyarwanda

Muri iki Cyumweru, abaturage bakanguriwe kurwanya ibyaha by’inzaduka

11 ASV yabanje mu kibuga

11 ikipe y’Urwego rw’ubutabera yabanje mu kibuga

Mbere y’umukino, abayobozi banyuranye bari kuri uyu mukino bafashe ifoto y’urwibutso n’amakipe yombi

Min. Evode wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango niwe watangije umukino

Abatoza b’ikipe y’urwego rw’ubutabera babashije kwishyura ASV yabatsindaga bishyura ariko baburira igikombe kuri Penaliti

Gakwaya Olivier wigeze kuba umunyamabanga wa Rayon Sports niwe wari kapiteni w’ikipe y’abakora mu nzego z’ubutabera

Ikosa ryavuyemo igitego cya mbere cya ASV cyatsinzwe kuri coup Franc yatsinzwe na Nsengiyumva Venuste

Uko igitego cya mbere cya ASV cyinjiye mu izamu

Gakwaya Olivier yigaragaje cyane ndetse atsinda igitego cyiza kuri Coup franc

Rick ukora muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda ni umwe mu bigaragaje cyane mu ikipe y’urwego rw’ubutabera atsinda n’igitego

Rick niwe watsinze igitego cya mbere ku mupira yahawe na Xavier Moroni
uhagarariye umuryango wa EU mu Rwanda

Wari umukino urimo imbaraga n’ishyaka

Min. Evode yasabye abaturage kureka ibyaha burundu cyangwa bagahitamo gufungwa burundu

Ikosa ryavuyemo coup franc yavuyemo igitego cya 2 cy’ikipe y’urwego rw’ubutabera

Gakwaya wakoreweho ikosa niwe watsinze iyi coup franc

Penaliti yavuyemo igitego cya 3 cy’ikipe y’Urwego rw’ubutabera

Amakipe yombi yakijijwe na Penaliti

ASV yegukanye igikombe itsinze Penaliti 3-1

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo