’Guma mu rugo’ yongereweho iminsi

Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus ( COVID-19), Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mata 2020, yongereye igihe cyo gukurikiza izo ngamba kugeza ku itariki ya 30 Mata 2020.

None ku wa Gatanu, tariki ya 17 Mata 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yongeye guterana hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, igamije kwiga ku Cyorezo cya COVID-19, ishimangira ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwirakwira mu Rwanda.

1. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye Abanyarwanda ubufatanye bagaragaje mu kurwanya icyo Cyorezo, abasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza agamije gukumira ikwirakwira ryacyo kugira ngo babungabunge ubuzima bwabo.

2. Nyakubahwa Perezida yashimiye abafatanyabikorwa bose ku nkunga yabo kandi ashimira ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika ndetse n’isi yose mu kurwanya lcyorezo cya COVID-19.

3. Inama y’Abaminisitiri yashimye ibikorwa bigamije kugabanya izahara ry’ubukungu rishobora guterwa n’Icyorezo cya COVID-19 ndetse n’ingamba zo gukomeza gufasha Abanyarwanda babuze amikoro kubera ingaruka z’icyo Cyorezo, isaba kurushaho kongera ingufu n’ubufatanye kugira ngo bigerweho.

4. Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 (lockdown), Inama y’Abaminisitiri yongereye igihe cyo gukurikiza izo ngamba kugeza ku itariki ya 30 Mata 2020:

a. Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, keretse serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, gushaka serivisi z’imari cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi, kimwe n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ingenzi ku rwego rwlgihugu;

b. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembvve cy’ihinga B (season B). Ibyo bikazakorwa hubahirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo Cyorezo.

c. Insengero zizakomeza gufunga.

d. Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga, ariko akomeze guhugura abanyeshuri hifashishijwe ikoranabuhanga.

e. Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu Gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) k’iminsi 14 ahantu habugenewe.

g. Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’Igihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza. h. Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.

i. Moto ntizemerewe gutwara abagenzi, ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.

j. Utubari (bars) twose tuzakomeza gufunga. k. Resitora na cafe zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (Take-away). Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.

Kigali, ku wa 17 Mata 2020

Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo