Gukoresha Igiswahili bizakomeza ubuvandimwe bw’abatuye ibihugu by’Iburasirazuba- Kagame

Kuri uyu wa mbere tariki 6 Werurwe 2017 nibwo Perezida Kagame yatangije inteko rusange y’abadepite bagize inteko ishingamategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EALA), yatangiye imirimo yayo i Kigali.

Iyi nteko ishinga amategeko izamara iminsi 14 yiga ku ngingo zitandukanye ariko ikazibanda ku itegeko rigenga uburinganire n’iterambere ryawo muri Afurika y’Uburasirazuba. Ibi ni ibyemerejwe mu nama ya EALA ( East African Legislative Assembly) iherutse kubera Kampala muri Uganda.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yatangiye ashimira iyi nteko uruhare yagiye igira mu gukemura ibibazo byavukaga hagati y’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse abamenyesha ko u Rwanda rwamaze kwemeza ururimi rw’igiswahili nka rumwe mu zemerewe n’amategeko y’u Rwanda.

Ati “Nishimiye kubamenyesha ko u Rwanda rwemeje Igiswahili nka rumwe mu ndimi zemewe n’amategeko, nk’uko byari byatowe na EALA. Gukoresha Igiswahili bizakomeza ubuvandimwe bw’abatuye ibihugu by’Iburasirazuba.”

Yunzemo ati “ Afurika ikeneye kuvuga rumwe, ikagira ijwi rimwe kandi ryubashwe mu ruhando rw’abatuye isi. Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya Mu gukorera hamwe hashobora kuba ibidatunganye, ariko gukorana ni byo bidufitiye akamaro. Tugomba gukorera hamwe kuko ni byo bizaduteza imbere, bidufitiye inyungu twese".

Perezida yongeyeho ko Abanyarwanda bazungukira byinshi ku rurimi rw’igiswahili, bakorana neza na bagenzi babo bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. bikoresha cyane uru rurimi.Yasoje ijambo rye aha aba badepite ikaze mu Rwanda.

Umukuru w’igihugu niwe watangije iyi nteko rusange

Bamwe mu bagize inteko ya EALA

Nyuma y’uko atangije iyi nteko rusange, abayigize bafashe ifoto y’urwibutso hamwe na Perezida Paul Kagame

Perezida Kagame yahaye ikaze aba badepite mu Rwanda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo