Gicumbi: Polisi yafashe bamwe mu basahuye imodoka yakoze impanuka

Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi kuri ubu yamaze gufata abaturage 10 mu baherutse gusahura imodoka igemura amata ubwo yari imaze gukora impanuka bagatwara ibicuba 52 byarimo amata yari igemuye ku ikaragiro. Impanuka yabaye mu gicuku saa munani tariki ya 21 Ukwakira, ibera mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Kageyo, Akagari ka Kabuga, Umudugudu wa Maya.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Ndahimana Gisanga yavuze ko ubwo impanuka yamaraga kuba bamwe mu baturage barabyutse bihutiye gutwara ibicuba byarimo amata aho gutabariza abakoze impanuka.

Yagize ati” Umushoferi yageze hariya twavuze haruguru akora impanuka ata umuhanda ku bw’amahirwe ntiyapfuye, ubuyobozi bwa sosiyete icuruza ayo mata batubwiye ko yari atwaye ibicuba 52 ariko byose abaturage barabyibye. Kugeza ubu 29 byamaze kuboneka ndetse n’abantu 10 bacyekwaho kubyiba barafashwe kuko bagiye babifatanwa mu ngo zabo.”

Ibicuba 29 bimaze kuboneka byagiye bifatirwa mungo z’abaturage

SP Gisanga yakomeje ashimira nanone bamwe mu baturage bagize umutima wo kwihutira gutanga amakuru agaya abibye. Yabagaragarije ko ibyo bakoze ari icyaha cyo kwiba kandi gihanwa n’amategeko.

Ati” Si ubwa mbere haba impanuka nka ziriya hakumvikana abantu bihutiye gusahura aho gutabariza uwagize impanuka, haherutse kuba impanuka imodoka ihetse ibirayi abaturage bihutira gutwara ibirayi. Kenshi abaturage tubabwira ko igihe habaye impanuka batagomba gusahura ahubwo bagomba kugira umutima wo gutabariza abagize impanuka bakajyanwa kwa muganga kandi bakanarinda abagize impanuka igihe Polisi itarahagera.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Byumba kugira ngo bakurikiranwe mu matageko. Ni mugihe hakirimo gukorwa iperereza kugira ngo hafatwe n’abandi bagize uruhare mu kwiba ibindi bicuba bisigaye.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo