Gicumbi: Hafashwe abantu 16 bacyekwaho kwiba abaturage

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage bafashe abantu 16 bacyekwaho ubujura mu baturage. Abafashwe biganjemo urubyiruko rw’abasore kuva ku myaka 16 kugeza kuri 35 usibye umuntu umwe ufite imyaka 61, bafatiwe mu Murenge wa Byumba, mu Kagari ka Gacurabwenge mu Mudugudu wa Ruyaga.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Superintendent of Police(SP) Jean Bosco Minani yavuze ko igikorwa cyo gufata bariya bantu cyaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage n’abayobozi mu Kagari ka Gacurabwenge bavugaga ko hari insoresore zibarembeje ziba.

Ati”Abaturage ubwabo nibo baduhaye amakuru ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze, basabye Polisi kubafasha igafata urubyiruko rw’abasore rwirirwa ruzerera mu mudugudu bwakwira bakajya gutobora amazu biba abandi bagatega abantu mu nzira bakabashikuza ibyo bafite. Mu gufata bariya bantu 16 abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage nibo bagendaga berekana abo bacyekaho ubwo bujura.”

SP Minani yakomeje avuga ko abenshi muri ruriya rubyiruko usanga n’ubundi barigeze gufatirwa mu bikorwa by’ubujura bakajyanwa mu nkiko abandi bakajyanwa mu bigo ngororamuco ariko bagaruka bagakomeza ingeso mbi z’ubujura.

Yashimiye abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze bagize uruhare mu gutanga amakuru kugira ngo bariya bantu bafatwe, asaba urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora aho kwishora mu byaha.

Ati” Bariya bantu bose ni urubyiruko rufite imbaraga zo gukora, tubakangurira kwibumbira hamwe mu mashyirahamwe bagashaka imirimo ibateza imbere aho kwiba bakajya gufungwa. Harimo abanyuze mu kigo ngororamuco cya Iwawa bigishwa imyuga itandukanye, tubakangurira gushaka uko bakwishyira hamwe bagakora ndetse bakanigisha bagenzi babo kugira ngo bazamurane.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yakomeje avuga ko Polisi itazahwema gusigasira ituze ry’abaturage kandi ikabikora ibifatanyijemo n’abaturage. Asaba abatarafatirwa mu byaha kubicikaho hakiri kare.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza kuri bariya bantu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo