’Gerayo Amahoro’ yageze no mu Itorero ry’Abadivantiste

Abizera bo mu itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa Karindwi basezeranyije ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ubufatanye mu kurwanya impanuka zo mu muhanda binyuze mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro.

Ibi byagarutsweho kuri iki cyumweru tariki ya 16 Gashyantare ubwo Polisi y’u Rwanda yagezaga ubutumwa ku bizera bo mu itorero ry’abadivantisite bari bagiriye amateraniro mu karere k’ivugabutumwa ka Remera mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yabanje kugaragariza abizera ubukana bw’impanuka zo mu muhanda haba ku Isi ndetse no mu Rwanda. Yagaragaje ko ubushakashatsi bw’ishami ry’umuuryango w’abibumbye ryita ku buzima(OMS) bwagaragaje ko abantu bagera kuri Miliyoni n’ibihumbi 300 bahitanwa n’impanuka buri mwaka , ni mugihe mu Rwanda buri mwaka haba impanuka zigera ku bihumbi bitanu (5,000) zigahitana ubuzima bw ’abagera kuri 500.

CP Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda yafashe igihe cyo gukora ubukangurambaga bwimbitse mu kurwanya impanuka zo mu muhanda harimo n’abizera bo mu itorero ry’abadivantiste. CP Kabera yasabye abizera kujya bakoresha neza umuhanda kuko 53% by’impanuka usanga zibasira abanyamaguru biganjemo urubyiruko.

Yagize ati: “ Twishimiye umwanya mwaduhaye ngo tuganire kuri gahunda ya Gerayo Amahoro. Twizeye ko binyuze muri gahunda mugira mu materaniro yanyu muzadufasha kugeza ubutumwa ku bantu benshi. Niba urimo kugenda n’amaguru ujye ugendera mu kuboko ku ibumoso, niba ufite umwana mufate ukuboko kandi umushyire iburyo bwawe. Igihe ugiye kwambuka umuhanda gira amacyenga ubanze urebe iburyo n’ibumoso kandi wambuke witonze utiruka, wirinde kurangarira kuri telefoni.”

Yakomeje akangurira abizera ko bazajya barangwa n’umuco wo guhwitura umushoferi babonye akora amakosa kandi birinde umuco wo gushyira ku gitutu abamotari igihe bakererewe.

Ati: “ Hari bamwe mu bamotari ndetse n’abashoferi bakora amakosa, hari abagendera ku muvuduko ukabije bakica amategeko yo mu muhanda, uwo muzajya mubona mujye mumukebura mumubwire muti sigaho. Hari na bamwe mu bantu babona bakererewe bagatega umumotari bakagenda bashyiraho igitutu ngo yihute”

Dr Pasiteri Byiringiro Hesron, umuyobozi w’itorero ry’abadivantiste mu Rwanda akaba n’umuvugizi waryo yavuze ko itorero ryishimiye gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda. Yavuze ko uko bigisha abizera kuzagera mu ijuru amahoro bagomba kubitangirira hano ku Isi, aho umuntu agiye akahagera amahoro.

Dr Pasiteri Byiringiro Hesron, umuyobozi w’itorero ry’abadivantiste mu Rwanda

Yakomeje avuga ko binyuze muri gahunda ziba mu itorero ndetse n’indi miyoboro y’itumanaho itorero rifite bizifashishwa muri ubu bukangurambaga.

Yagize ati: “ Dufite Radiyo (ijwi ry’ibyiringiro) twafashe umwanya wo kwigisha Gerayo amahoro kuri iyo radiyo, dufite ibigo by’amashuri byigisha abana bato, dufite urubyiruko rw’abajiya Jeunes Adventistes (J.A) bazadufasha muri ubu bukangurambaga. Usibye n’ibyo kandi mbere y’uko dutangira amateraniro tugira gahunda ya muganga yo kwigisha k’ubuzima, aha hazajya higishwamo gahunda ya Gerayo Amahoro.”

Korali Ambassador’s of Christ, Korali yamamaye cyane ku ndirimbo zihimbaza Imana nibo baririmbye. Dr Pasiteri Byiringiro yasabye iyi korali kuzakora indirimbo ikangurira abaturarwanda kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’itorero ry’abadivantisite b’umunsi wa Karindwi baremeza ko gahunda ya Gerayo Amahoro niyigishwa mu bana mu mashuri ndetse no mu nsengero bizatuma ubu butumwa buzagera kuri benshi ndetse habe hateguwe ejo hazaza heza mu kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Polisi y’u Rwanda ishaka ko abaturarwanda bava ku ngeso yo kubahiriza amategeko yo mu muhanda kubera amategeko bikaba amahitamo y’umuntu ndetse bikagera aho umutekano wo mu muhanda uba umuco wa buri muturarwanda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo