Gatabazi yasubijwe ku mirimo yo kuyobora Intara y’Amajyarugu

Gatabazi Jean Marie Vianney waherukaga gukurwa ku mirimo yo kuyobora Intara y’Amajyaruguru yamaze gusubizwa kuri iyi mirimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ibi bikubiye mu itangazo ryaturutse mu biro bya minisitiri w’intebe.

Tariki 25 Gicurasi 2020 nibwo Gatabazi yari yahagaritswe kuri iyi mirimo hamwe na Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo. Madamu Alice Kayitesi niwe wagizwe umuyobozi mushya w’iyi Ntara y’Amajyepfo.

Kuva muri 2004 , Intara y’Amajyaruguru yayobowe na Boniface Rucagu (2004 - 2009), Aimé Bosenibamwe (2009 - 2017), Jean Claude Musabyimana (2017) na Jean Marie Vianney Gatabazi wayiyoboye kuva muri 2017 akaba yasubijwe kuri iyi mirimo.

Gatabazi JMV wari Umudepite yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru mu mpera za Kanama 2017 asimbuye Musabyimana Claude wahise agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba.

Kuva muri 2007 Intara y’Amajyepfo yayobowe na Fidèle Ndayisaba (2007 - 2011), Alphonse Munyantwari (2011 - 2016), Marie Rose Mureshyankwano (2016 - 2019),
Emmanuel Gasana (2019 - 2020). Ubu ikaba igiye kuyoborwa na Alice Kayitesi wahoze ayobora Akarere ka Kamonyi.

Kayitesi Alice, Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo