Gasore Serge Foundation yashimiwe umusanzu wayo mu kurwanya Covid-19

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimiye ikigo Gasore Serge Foundation uruhare yagize kandi ikomeje kugira mu kugoboka abagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19, aho cyagobotse imiryango isaga 3000.

Mutabazi Richard yasuye Gasore Serge Foundation kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2020 muri gahunda ya ’Sanga Umurenge’. Sanga Umurenge ni gahunda ikorwa n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard mu rwego rwo kwegera inzego zo ku murenge no ku kagari, bagafatanya gukemura ibibazo no gufata ingamba zo kunoza imikorere.

Umuyobozi w’Akarere asura umurenge umwe akawuha iminsi 2, akarara muri uwo murenge aho muri iryo joro akurikirana ibikirwa by’irondo. Asura abaturage n’abafatanyabikorwa b’Umurenge ndetse akanakemura ibibazo bitandukanye, cyane cyane iby’ingutu. Umurenge wari utahiwe ni uwa Ntarama ari nawo wubatsemo ikigo
cya Gasore Serge Foundation.

Muri gahunda ya ’Guma mu rugo’ Gasore Serge Foundation yagobotse imiryango isaga 3000

Mu byo ’Mayor’ yashimiye ikigo Gasore Serge Foundation ni ukuba barabashije kugoboka imiryango isaga 3000 muri gahunda ya Guma mu rugo aho bageneraga ibiribwa abakoraga imirimo ya nyakabyizi barimo abamotari, abanyonzi, abubatsi ndetse n’abandi bakoraga imirimo ibinjiriza amafaranga ku munsi.

Uretse gufasha iyo miryango inyuranye yo mu karere ka Bugesera, banatanze imirimo y’ubuhinzi ku bantu banyuranye kugira ngo babashe kwinjiza amafaranga yo kubatunga.

Muri iyi minsi nabwo ikigo Gasore Serge Foundation kiri kugoboka abantu bari basanzwe bakora imirimo itarasubukurwa harimo abanyonzi , abakora ubucuruzi bw’akabari n’abandi banyuranye.

Uretse kubashimira uruhare bakomeje kugira mu kurwanya Covid-19, Mayor Mutabazi yanashimiye ikigo Gasore Serge Foundation uburyo bakomeza gufasha no gukora ubukangurambaga mu kurwanya imirire mibi.

Yasangiye n’abakobwa basiganwa ku magare bo mu Karere ka Bugesera

Mayor Mutabazi kandi yanasuye ’centre’ y’ikipe y’abakobwa itwara igare y’Akarere ka Bugesera ibarizwa muri Gasore Serge Foundation.

Mbere y’uko bajya mu myitozo, yarabaganirije ndetse anasangira nabo ifunguro rya mu gitondo, abaha impanuro zizabafasha mu kuzamura impano yabo, zirimo kurangwa n’ikinyabupfura, gutsinda mu ishuri, ndetse no kugira indoto zitegura ejo hazaza.Yasoje uruzinduko rwe muri Gasore Serge Foundation asubira mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Kuva mu mpera za 2018 Mayor Mutabazi amaze gusura imirenge 4 kuri 15 igize Akarere ka Bugesera. Mu Mirenge amaze gusura harimo: Nyarugenge, Rweru, Ngeruka na Ntarama.

Gasore Serge Foundation ni ikigo cyashinnzwe na Gasore Serge giherereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera. Ni ikigo gifasha mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye birimo uburezi, ubuvuzi, kurwanya imirire mibi, guteza imbere Siporo, kurwanya ingeso mbi mu rubyiruko no kurufasha gutegura imishinga y’ejo hazaza banabashishikariza gushyira imbere Imana.

Mayor Mutabazi yatemberejwe mu kigo Gasore Serge Foundation asobanurirwa n’aho bageze bitegura itangira ry’amashuri kuko muri iki kigo hanabarizwamo ishuri ryitwa Rwanda Children Christian School....i bumoso hari Gasore Serge washinze Gasore Serge Foundation hagati ni Mayor Mutabazi naho i buryo hari Uwamahoro Innocente, umuyobozi w’ikigo Gasore Serge Foundation

Yaneretswe imikorere ya Dispensaire iba mu kigo cya Gasore Serge Foundation ifasha mu kuvurira ku buntu abana bahiga ndetse n’abaturage baturiye iki kigo

Abakobwa babarizwa muri Bugesera Cycling team bamwakiriye, barasangira, anabaha impanuro

Inkuru bijyanye :

Ngutembereze mu kigo Gasore Serge Foundation cyahinduriye ubuzima abaturage b’i Ntarama [AMAFOTO]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo