Gasore Serge Foundation na MTN basuye urwibutso rwa Ntarama banaremera abacitse ku icumu 70

Photo: Gasore Serge n’umugore we bunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Ntarama mu Bugesera

Gasore Serge Foundation na sosiyeti y’itumanaho ya MTN Rwanda bafatanyije igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 banaremera abacitse ku icumu 70 bo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mata 2019 . Cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka. Abakozi ba Gasore Serge Foundation bahugurukiye mu mudugudu wa Rubomborana berekeza ku rwibutso rwa Ntarama bahahurira n’abakozi ba MTN aho igikorwa nyirizina cyatangiriye.

Basobanuriwe amateka y’urwibutso , banunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi bitanu zishyinguye muri urwo rwibutso.

Basobanuriwe uko abatutsi bari bahahungiye bizeye ko ubwo ari mu nzu y’Imana batari bugira icyo baba , ariko bakahabicira urw’agashinyaguro.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga mu mwaka wa 1994, bamwe mu batutsi ba Ntarama bahungiye ku musozi wa Cyugaro, hari abahungiye i Kanzenze, ariko abenshi bahungiye kuri Kiliziya ya Ntarama kuko bumvaga ariho bizeye umutekano, tariki ya 15 Mata nibwo haje Bisi zuzuye interahamwe zica Abatutsi bari buzuye kuri Kiliziya ya Ntarama n’abake bashoboye kurokoka, ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zabarokoreye mu rufunzo bakundaga kwita “CND”.

Nyuma uyu muhango wakomereje ku Murenge wa Ntarama ariwo urwibutso rwubatsemo bumva ubuhamya bw’abarokeye i Ntarama .

Mu gusoza , Gasore Serge Foundation ifatanyije na MTN Rwanda baremeye abarokotse batishoboye 70 baboroza inka 2 z’imbyeyi, amatungo magufi babaha n’imyambaro. Iki gikorwa cyo kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi bo mu Murenge wa Ntarama cyatwaye arenga Miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda (6.000.000 FRW). Gasore Serge Foundation na MTN Rwanda kandi banatanze agera kuri Miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) zizifashishwa mu gutunganya urwibutso rwa Ntarama.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker yatangaje ko mu myaka 25 ishize yarimo asoza kaminuza yinjira mu cyiciro cy’itumanaho. Avuga ko aho yari ari batigeze bamenya iby’ubwicanyi bwaberaga mu Rwanda uretse kubikurikirana kuri Televiziyo.

Yagize ati " …Mu myaka 25 ishize njyewe ubwanjye nari muri Kaminuza ndimo nsoza amashuri yanjye ninjira mu cyiciro cy’itumanaho. Birumvikana ko kubwa njye ari nk’ejo bundi byabaye. Ntabwo twigeze tumenya ibyabaye uretse gutangira kubibona kuri Televiziyo berekana ubwicanyi bw’indengakamere bwaberaga mu Rwanda."

Yakomeje avuga ko mu myaka ibiri n’igice ishize aje gukorera mu Rwanda ari bwo yamenye ukuri ko ari Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Ngo atewe ishema no kuba abarokotse biyubaka nyuma y’amateka akomeye banyuzemo.

Bart Hofker yashimangiye ko kwibuka bisubiza agaciro abishwe kandi ko ari no guharanira ko ibyabaye bitakongera kubaho ukundi atari mu Rwanda gusa ahubwo no ku Isi yose. Yashimye Leta y’u Rwanda yimirije imbere umurongo w’Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse n’Iterambere rirambye.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yashimye bikomeye MTN Rwanda na Gasore Serge Foundation ku gikorwa bakoze kiri mu murongo wo gushyigikira abarokotse Jenoside.

Gasore Serge washinze ikigo Gasore Serge Foundation gifasha mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye, wifatanyije na MTN mu gutanga inkunga ku bacitse ku icumu rya Jenoside, yasabye abarokotse kudaheranwa n’agahinda bagaharanira kwiyubakamo icyizere cy’ubuzima.

Yagize ati " Ni uko bakomera ntibaheranwe n’amateka kuko Jenoside yakorewe hano i Ntarama ni naho mvuka ni naho Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ndi. Tukaba turi kugerageza gushyigikira abaturage ari mu kurwanya imirire mibi ari mu kwiyubuka biga ari kwita ku bana bafite ibibazo bitandukanye byo kwiga ari gusanira abacitse ku icumu. Ibyo byose turagerageza kubikora kugira ngo abantu ntibaheranwe n’amateka."

Gasore Serge Foundation ni ikigo cyashinzwe muri 2016 na Gasore Serge giherereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera. Ni ikigo gifasha mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye birimo uburezi, ubuvuzi, kurwanya imirire mibi, guteza imbere Siporo, kurwanya ingeso mbi mu rubyiruko no kurufasha gutegura imishinga y’ejo hazaza banabashishikariza gushyira imbere Imana.

Gasore Serge yahoze ari umukinnyi w’imikino ngororamubiri (athletisme). Yarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera. Gasore yamenyekanye mu myaka ya 2004-2005, ariko nyuma aza kugira amahirwe yo gukomeza amashuri ya Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Abilene Christian University (ACU). Nubwo Gasore yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, nyuma ababyeyi be bimukiye mu Murenge wa Ntarama Akarere ka Bugesera ari naho yarokokeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Abakozi n’abayobozi bo muri Gasore Serge Foundation babanje gukora urugendo rwo kwibuka

MTN Rwanda nayo yunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama mu Bugesera

Umuyobozi wa MTN mu Rwanda yanditse mu gitabo cy’abashyitsi

MTN Rwanda na Gasore Serge Foundation baremeye abarotse Jenoside yakorewe abatutsi 70 bo mu Murenge wa Ntarama baboroza inka n’amatungo magufi ndetse banabaha imyambaro

Vincent uhagarariye MTN muri Bugesera yatanze Miliyoni 1 Frw yo gufasha abarokotse Jenoside

Gasore Serge ni umwe mu barokokeye i Ntarama mu Bugesera ari naho ababyeyi be biciwe...Yasabye abarokotse kudaheranwa n’agahinda bagaharanira kwiyubakamo icyizere cy’ubuzima

Richard Mutabazi, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yashimye cyane iki gikorwa cyakozwe na Gasore Serge Foundation ndetse na MTN Rwanda

Abakozi n’abayobozi muri Gasore Serge Foundation basoje bafata ifoto y’urwibutso

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Ndoya. Kalebu

    Murakoze gufasha abarokotse mbegawe gukora neza. Imana izitura umuntu wese ibihwanye nibyo yakoze mukomeze mubitaho kuko utokwita kurabo sumuntu nabafite ubushobozi babafashe. Murakoze.

    - 14/04/2019 - 04:30
Tanga Igitekerezo