Gasabo: Mu nzu y’umuturage hafatiwe amabaro 35 y’imyenda ya Caguwa

Mu nzu ya Ufitinema Caesar Jean Claude w’imyaka 34 iri mu murenge murenge wa Jali mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa kane tariki ya 06 Ukuboza 2018 Polisi yahafatiye amabaro 35 y’imyenda ya Caguwa yinjije mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu rivuga ko uriya mucuruzi yari yanyereje umusoro ufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni eshanu n’ibihumbi magana atanu (5.500. 000 FRW).

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police(CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko kugira ngo uriya mucuruzi afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari baturanye nawe.

Yagize ati " Abaturanyi be nibo babimenyesheje inzego z’umutekano ko Ufitinema mu nzu ye afitemo imyenda ya caguwa yinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu.Polisi n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze zagiye yo koko zisanga afitemo iriya myenda."

CIP Kayigi akomeza avuga ko uriya mucuruzi yari yarakoresheje amayeri yo gucuruza ibirayi, aho yari afite sitoke y’ibirayi ari naho yabikaga iriya myenda ya caguwa za magendu.

Yashimira abaturage uruhare bakomeje kugaragaza mu kurwanya abantu banyereza imisoro ya leta.

Yibukije ko imisoro ari yo yubaka igihugu,akangurira abanyarwanda gukomeza kugira uruhare mu kurwanya abantu banyereza imisoro batanga amakuru kandi ku gihe.

Ati " Bariya bantu binjiza mu gihugu imyenda n’ibindi bicuruzwa mu buryo bwa magendu baba banyereza imisoro y’igihugu. Nta muntu uyobewe ko igihugu gitezwa imbere n’imisoro,buri munyarwanda afite inshingano zo kurwanya abanyereza imisoro."

Ufitinema yashyikirijwe Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe ku cyaha yakoze.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo