Gasabo: Mu mudugudu w’Inyange, abadafite ubushobozi baguriwe udupfukamunwa

Abaturage bo mu mudugudu w’Inyange uherereye mu Kagali ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo baguriye udupfukamunwa bagenzi babo badafite ubushobozi mu rwego rwo kubafasha gusubira mu kazi birinze neza.

Kuri uyu wa Mbere tariki 04 Gicurasi 2020 nibwo hasubukurwa imwe mu mirimo nyuma y’ukwezi n’igice abantu bari bamaze muri gahunda ya Guma mu rugo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus (Covid-19).

Mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus harimo ko udupfukamunwa tugomba kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi.

Mu rwego rwo gufasha abadafite ubushobozi kurushaho kwirinda, abagize umudugudu w’Inyange bakusanyije ubushobozi, bagurira bagenzi babo udupfukamunwa 300.

Friend Sam, umuyobozi w’Umudugudu w’Inyange , umaze imyaka 8 awuyobora yatangarije Rwandamagazine.com ko basanze ko aricyo kintu cyihutirwa kugira ngo bakomeze gufasha kwirinda.

Ati " Ubu udupfukamunwa nitwo tw’ingenzi muri iki gihe imirimo imwe n’imwe igihe kuba isubukuwe. Aho kugira ngo bagenzi bacu babure ubushobozi bwo kutugura, basubire mu mirimo batirinze, twasanze ari byiza ko abafite ubushobozi babukusanya tukabubagurira mbere y’uko basubira mu mirimo."

Yunzemo ati " Urumva ko buri wese wo mu mudugudu wacu asubira mu mirimo yirinze bityo arusheho gukora akazi ke mu mutekano. Ninacyo twakangurira abandi bantu. Niba ubona ufite ubushobozi bwo gufasha umuturanyi kubona agapfukamunwa, wabikora bityo akabasha gusubira mu mirimo isanzwe imutunga afite umutekano usesuye w’ubuzima bwe bityo tunarusheho kwirinda twese."

Sam avuga ko ashimira cyane abaturage ayobora kubw’umutima utabara ukomeza kubaranga cyane cyane mu gihe bibaye ngombwa ko bagoboka bagenzi babo.

Ati " Mpora nshimira rwose abaturage nyobora. Iyo bigeze kuri gahunda yo kugira icyo bafasha bagenzi babo mu bushobozi bafite, babyumva vuba ari nawo mutima ubundi ukwiriye kuranga buri munyarwanda wese."

Mu minsi ya mbere ya gahunda ya Guma mu rugo , nabwo abaturage 142 bababaye kurusha abandi bo mu mudugudu w’Inyange baratoranyijwe, buri umwe agenerwa ibiro bitanu bya Kawunga n’ibiro bitanu by’ibishyimbo byavuye n’ubundi mu bushobozi bwa bagenzi babo..Ni inkunga bakomeje guhabwa uko iminsi yicumaga.

Umudugudu w’Inyange ugizwe n’abaturage 1354 batuye mu ngo 400. Sam avuga ko mu myaka 8 amaze awuyobora, ibindi bikorwa bikoreye nk’abaturage harimo kubaka ibiro by’umudugudu byatwaye asaga Miliyoni 11 y’amafaranga y’u Rwanda, gukora umuhanda ureshya na kilometero 1.5 Km, umugoroba w’ababyeyi wasaniye amazu 3 abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi , no kwishyurira ubwisungane mu kwifuza abantu 142 batishoboye.

Baguze udupfukamunwa 300 tugomba guhabwa abadafite ubushobozi bwo kutugura

Gahunda ya Guma mu rugo igitangira nabwo abafite ubushobozi muri uyu mudugudu bakusanyije inkunga yo kugenera bagenzi babo bari basanzwe batunzwe n’imirimo ya buri munsi bakoraga

Umudugudu w’Inyange uherereye mu Karere ka Gasabo, Akagali ka Bibare...ibi n’ibiro abaturage biyubakiye bakoresheje ubushobozi bishatsemo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo