Gabiro :Perezida Kagame yasoje imyitozo ’ Operation Hard Punch’ - AMAFOTO

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yakurikiye imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda, mu Kigo cy’imyitozo cya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018 nibwo Perezida Kagame yasozaga imyotozo yo guhashya umwanzi yateguwe n’ingabo z’igihugu mu gikorwa cyiswe “Operation Hard Punch III FTX 2018 ".

Ni imyitozo y’Ingabo zigize Diviziyo ya gatatu ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda zari zimazemo amezi atatu.

Yari yambaye impuzankano ya gisirikare, imyambaro atamenyerewemo. Abasirikare berekanye imyitozo bamazemo ayo meze barashisha imbunda ziremereye, ibifaru na za Burende ndetse n’imyitozo y’abasirikare basanzwe.

Iyi myitozo igamije gukarishya ubushobozi bw’abasirikare, kubereka uko bitwara ku rugamba, uko ibyiciro by’ingabo bifatanya mu gihe cy’urugamba n’ibindi.

Yigisha uburyo ibyiciro byose by’Ingabo zaba izirwanira ku butaka, izo mu kirere n’ingabo zidasanzwe (Special Forces) zifatanya mu rugamba hifashishijwe intwaro zitandukanye zaba into n’inini, mu guhangana n’umwanzi.

Asoza iyi myitozo, Perezida Kagame yavuze ko yizeye ubunyamwuga bw’ingabo z’u Rwanda, ku buryo nta mwanzi ushaka kugira aho amenera yagira icyo ageraho.

Ati " Niyo mpamvu mumaze iminsi hano mwigishwa ibyo mwatweretse, byerekana ibyakorwa, ibyakoreshwa igihe bibaye ngombwa...

Ubundi umuntu arebye ibyo abantu bakora mu mvura, mu mashyamba, harimo gukomereka, harimo ibintu byinshi. Ntabwo ibyo mubona bigera aho tuvuga ngo birahagije. Uyu mwuga uvuze byinshi birenze umuntu kuko ari iby’igihugu. Biraturenze nk’abantu ku giti cyacu."

Perezida Kagame yabwiye ingabo zasoje imyitozo ko bakwiye gukoresha ibyo bafite kuko ntabyo gupfa ubusa bihari, abasaba gukoresha bike bafite bakagera kuri byinshi.

Ati " Nta kazi katunanira na busa igihe ibitekerezo ari bizima, imico ari mizima. Nta kazi katunanira, nta na busa. Ibyo mwumva hirya na hino bizarangirira mu bitekerezo gusa.

Perezida Kagame ubwo yageraga i Gabiro

Perezida Kagame aganira n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba

Abasirikare bakuru b’igihugu bakurikiye isozwa ry’iyi myitozo

Harashishijwe imbuda zinyuranye hibanzwe ku nini z’imizinga ndetse n’ibifaru

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith hamwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye hamwe na Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Republika ushinzwe ibya Gisirikare n’Umutekano, Gen Kabarebe James yitegereza uko imyitozo iri gukorwa

Minisitiri w’Ingabo Gen. Maj. Murasira Albert

Perezida Kagame yavuze ko yizeye ubunyamwuga bw’ingabo z’u Rwanda ku buryo nta mwanzi ushaka kugira aho amenera yagira icyo ageraho

PHOTO:Village Urugwiro

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • mbonigaba

    Andika ubutumwa turabasyhinyicyiye mubyeyiwacu turagushimiye kuwbire rambere numutekano u bucunyira turabigusyhimiye arik banyakubawsa reka mbasede mutureganure kucibazo cyimisoro yomumasoko ucuruza ibihumbi magana abiri nu curuza ibihumbi bitanu ngo basore cyi mwe namafaranga amwekoko ? nimudufashe mwige kuricyo cyizazo kuko agashomeri katurinabi kandi abandusoresha bo ntibitayekuko umunu ameze waba ucyize waba ucyenye baravugango wte dusorecyimwe niryokoko?

    - 15/12/2018 - 07:24
  • mbonigaba

    Andika ubutumwa turabasyhinyicyiye mubyeyiwacu turagushimiye kuwbire rambere numutekano u bucunyira turabigusyhimiye arik banyakubawsa reka mbasede mutureganure kucibazo cyimisoro yomumasoko ucuruza ibihumbi magana abiri nu curuza ibihumbi bitanu ngo basore cyi mwe namafaranga amwekoko ? nimudufashe mwige kuricyo cyizazo kuko agashomeri katurinabi kandi abandusoresha bo ntibitayekuko umunu ameze waba ucyize waba ucyenye baravugango wte dusorecyimwe niryokoko?

    - 15/12/2018 - 07:29
Tanga Igitekerezo