DR Congo: Habonetse indege bikekwa ko ari imwe yabuze kuwa kane

Mu cyaro ahitwa Okoto, mu karere ka Kole mu Ntara ya Sankuru hagati muri repubulika ya demokarasi ya Congo habonetse indege yahakoreye impanuka iri muri 7Km uvuye aho abantu batuye.

Radio Okapi y’umuryango w’abibumbye ikorera muri DR Congo ivuga ko iyi ndege yabonwe n’abaturage kuri iki cyumweru.

Kugeza ubu nta makuru y’abategetsi aremeza ko iyi ndege ari imweyabuze kuwa kane w’icyumweru gishize yarimo gutwara ibikoresho by’umukuru w’igihugu wari mu ruzinduko mu burasirazuba bwa Congo.

Agace iyi ndege yaguyemo nta tumanaho rya telephone rihari.

Radio Okapi ivuga ko yavuganye n’umukozi wa Catholic Relief Services uri ahitwa Kole wahawe amakuru na mugenzi we uri Okoto ku itumanaho rikoresha imiringo migufi.

Amakuru avayo avuga ko abaturage babonye imirambo ine, n’imbunda umunani iruhande rw’ibisigazwa by’iyi ndege.

Umutegetsi w’ibanze wo muri aka gace ngo yategetse ko iyo mirambo yariho ibora ihita ishyingurwa.

Bavuga ko aho iyi ndege yaguye hanuka cyane, bakeka ko hari indi mirambo ikiri muri iyo ndege batarabona.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’intara ya Sankuru yabwiye Radio Okapi ko kuri iki cyumweru bahise boherezayo polisi, abashinzwe iperereza hamwe n’abasirikare.

Kugeza ubu indege ya gisirikare y’ubwokorezi yari ivuye i Goma kuwa kane igana i Kinshasa ikaburirwa irengero ntabwo iraboneka.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo