DR Congo :Abantu 1.000 bakize Ebola basubira mu ngo zabo

Abashinzwe ubuzima mu burasirazuba bwa DR Congo baratangaza ko abantu 1,000 bavuwe bagakira indwara ya Ebola bakava mu bigo bavurirwagamo bagataha.

Abarenga gato inshuro ebyiri z’aba ariko bo yarabahitanye kuva iki cyorezo cyakorengera kwibasira uburasirazuba bwa Congo kuva mu kwezi kwa munani umwaka ushize.

Itangazo rusange ryasohowe n’imiryango itandukanye irimo OMS na UNICEF, rivuga ko ari ibyishimo kuba abantu bangana gutya baravuwe Ebola bakayikira bagataha mu ngo zabo.

Mu gihe cyi’iyi ndwara, hagati mu kwezi kwa munani herekanwe abantu ba mbere bari bayirwaye bakavurwa bagakira, ni umugore witwa Espérance n’umwana we Eben-Ezer.

David Gressly umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Ebola mu muryango w’Abibumbye avuga ko buri umwe muri aba bakize ari impamvu itera imbaraga abakozi bahanganye na Ebola.

Gusa avuga ko buri wese muri aba nanone abibutsa abandi benshi batabashije gukiza.

Ebola yazahaje cyane cyane agace ka Ituri, yageze mu mujyi wa Goma no muri Kivu y’Epfo.

Ahantu hagoye kugera, ibikorwa remezo bicye, umutekano mucye n’imyumvire ya bamwe kuri iyi ndwara ni bimwe mu byatumye ihitana benshi nk’uko iri tangazo ribivuga.

Ibihugu bikikije DR Congo mu burasirazuba birimo u Burundi n’u Rwanda byafashe ingamba zikomeye zo gukumira iki cyorezo ngo ntikirenge umupaka.

U Rwanda rwahagaritse abanyeshuri bigaga mu mujyi wa Goma bataha mu Rwanda buri munsi, kugeza ubu ntibarongera kwemrerwa gusubirayo nubwo ho batangiye amasomo mu kwezi gushize.

David Gressly avuga ko nubwo Ebola yagabanutse cyane ariko urugamba bariho rutararangira, gusa ko ubu hari uburyo bufite bukomeye bwo kuyirwanya.

Ubu nibwo Ebola yageze henshi kandi igatinda muri DR Congo, ubu ariko ni nabwo hari urukingo rwayo abahanga bavuga ko rukora ku gipimo cya 97%, umuryango w’abibumbye uvuga ko rwarengeye abantu 226,000.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo