Donald Kaberuka yashimiye Dr Dlamini Zuma usoje manda yo kuyobora komisiyo ya AU

Muri uku kwezi kwa Werurwe nibwo Dr Nkosazana Dlamini Zuma ari gusoza manda ye yo kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU. Umunyarwanda Donald Kaberuka yashimiye zuma kubw’ibikorwa by’indashyikirwa yagezeho mu gihe yamaze ayobora iyi komisiyo.

Dr Nkosazana Dlamini Zuma wo muri Afurika y’Epfo yatorewe kuyobora iyi komosiyo tariki 15 Ukwakira 2012, asimbuye Umunya-Gabon, Jean Ping . Zuma akaba asoje kuyobora iyi komisiyo muri uku kwezi kwa Werurwe 2017. Yari manda ya mbere ariko ntiyashatse kwiyamamariza iya kabiri n’ubwo yabyemererwaga n’amategeko.
Amatora y’ugomba gusimbura Zuma yabanje kubera mu nama ya 27 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yateraniye Kigali muri Nyakanga 2016, ariko habura umukandida n’umwe muri batatu bari bahanganye, wuzuza bibiri bya gatatu by’amajwi y’ibihugu bigize AU kugira ngo yemererwe kuyobora Komisiyo y’uyu muryango mu myaka ine iri imbere.

Andi matora yo gusimbura Zuma yabereye muri Ethiopia muri Mutarama uyu mwaka ku cyicaro cya AU kiri i Addis Abeba muri Ethiopia ahabereye inama rusange ya 28 y’uyu muryango. Umunya-Chad Moussa Faki Mahamat w’imyaka 56 ni we watorewe gusimbura Dr Nkosazana Dlamini Zuma ku buyobozi bwa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Mu magambo ye asezera ku kuyobora kuri uyu muryango yanyujije ku rubuga rwa Twitter, Dr Dlamini Zuma yatangaje ko asize inyuma Afurika yunze Ubumwe ifite ijambo rikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “ Mu gusezera kwanjye nk’umukuru wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndishimira imisingi ikomeye ya Afurika izayifasha kugera ku iterambere. Dusize inyuma Umuryango wunze Ubumwe ufite agenda ya 2063 ikubiyemo amizero y’abaturage ba Afurika. Dusize inyuma Umuryango wunze ubumwe ufite ijambo rikomeye mu muryango mpuzamahanga…”

Nyuma y’amagambo ya Zuma, Donald Kaberuka yafashe umwanya ashimira Dr Dlamini Zuma kubw’ibikorwa by’indashyikirwa yagezeho.

Ati “ Ugire urugendo rwiza.Ndagushimira kubw’ibikorwa by’indashyikirwa bitabarika wagezeho. Byari iby’agaciro gukorana nawe , dukorera ibyiza umugabane wacu.”

Amagambo ya Donald Kaberuka ashimira Dr Dlamini Zuma ku kazi yakoze

Dr Dlamini Zuma usoje manda ye yo kuyobora komisiyo ya AU

Moussa Faki Mahamat wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Chad ni we wasimbuye Dr Nkosazana Dlamini Zuma ku buyobozi bwa Komisiyo ya AU

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo