DIGP Namuhoranye yahaye impanuro abapolisi b’u Rwanda bagiye mu gihugu cya Mozambique

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Nyakanga nibwo umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Felix Namuhoranye yahaye impanuro abapolisi b’u Rwanda barenga 300 bagiye mu butumwa bw’akazi mu gihugu cya Mozambique. Ni igikorwa cyabereye mu kigo cya Gisirikare giherereye mu Karere ka Gasabo ahazwi nk’i Kami.

DIGP/Ops Namuhoranye yabwiye aba bapolisi ko bagiye mu Ntara iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique yitwa Cabo Delgado, ni Intara irimo abanzi bashaka kwigarurira Igihugu cya Mozambique. Yabagaragarije ko akazi bagiyemo kari mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cyo gutabara ahari ikibazo cy’umutekano.

Yagize ati” Kuva mu mwaka wa 2017 muri kiriya gihugu bafite ikibazo cy’umutekano muke biterwa n’ibikorwa by’iterabwoba. Iriya Ntara ifite uturere 17 ariko tubiri muri two twibasiwe cyane n’umwanzi ahungabanya umutekano w’abaturage. Icyerekezo cy’u Rwanda ni ugutabara ahantu hari ikibazo cy’umutekano igihe badutabaje.”

Yakomeje asaba aba bapolisi kuzarangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga bisanzwe bibaranga aho bari hose.

Ati” Muzabe abanyamwuga cyane nk’uko bisanzwe bibaranga, muzirikane ko mugiye mwambaye ibendera ry’u Rwanda. Muzirikane ko umwanzi aba atishimiye ibikorwa dukora, aho abapolisi b’u Rwanda bagiye kubungabunga amahoro hose bavayo bitwaye neza.”

Aba bapolisi bagiye bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Silas Karekezi, bazaba ari amatsinda abiri rimwe riba ahitwa i Mweda irindi riba ahitwa Afuji. Aba bapolisi batangiye kujya muri Mozambique kuri uyu Gatanu aho hagiye 40 iki gikorwa kikazasozwa ku Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga.

DIGP Felix Namuhoranye yabwiye abapolisi ko ubutumwa bagiyemo ari icyerekezo u Rwanda rwihaye cyo gutabara ahantu hari umutekano mucye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo