Didier Drogba yashishikarije urubyiruko kubyaza umusaruro ibyo rukunda

Mu biganiro by’umunsi wa 2 w’ihuriro nyafrika ry’urubyiruko, Didier Drogba wamamaye mu mupira w’amaguru yaganirije rumwe mu rubyiruko rwaryitabiriye, aho yarushishikarije kubyaza umusaruro ibyo rukunda, rukigirira icyizere mu guhangana n’imbogamizi bahuriramo na zo. Ikindi yagarutseho ni uko rugomba gukunda ibihugu byabo n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Urubyiruko rwitabiriye ’Youth Connekt Africa Summit’ rwaganirizwaga ku buryo wabyaza inyungu ibyo ukunda gukora, rwagaragaje ibyishimo bidasanzwe ubwo bamenyeshwaga ko bagiye kuganirizwa n’umunya Cote d’Ivoire Didier Drogba wamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru ku migabane hafi ya yose igize isi.

Uyu mugabo uvuga ko yari azi ko azaba umuganga, ariko yahura na nyirarume wakinaga umupira w’amaguru mu Bufransa, inzozi ze zigahinduka ubwo yari afite imyaka 6, ari na bwo bajyanye mu Bufaransa anatangirirayo ishuli. Ari nabwo yahise akunda umupira w’amaguru yemeza ko utari ukunzwe ku babyeyi nk’uko bimeze ubu.

Yagize ati "Ntabwo ari nko muri iki gihe. Kuri ubu buri mubyeyi aba abwira umwana ngo jya gukina umupira w’amaguru, genda ukine bizatuma ubona amafaranga. Oya, oya rwose, umupira w’amaguru muri icyo gihe ntiwafatwaga nk’akazi, tukiri ku ishuri bajyaga badusaba kwandika ibyo twifuza kuzakora nidukura. Ubwo nagombaga kuzuza ko nzaba umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, kandi papa yagombaga gusinya. Huum, yafashe urupapuro araruca arambwira ati ’nubona umwuga nyawo uzakora uzazane ngusinyire.’ Ndavuga nti nta kundi. Nandikaho ikindi. Ndavuga ngo nshaka kuzajya nkora imigati."

Muri uru rugendo rwo kubaka ubunyamwuga bwe, ngo yahuriyemo n’imbogamizi nyinshi zirimo yemwe no gukora amahitamo ku makipe yagombaga gukinira.

Ati "Sinigeze nifuza kujya muri Chelsea mbere na mbere, inzozi zanjye kwari ugukinira Marseille kuko nari umukunzi wayo cyane. Ikindi mvugishije ukuri, ibintu byanjeho byose byihuta, mu myaka ibiri mbere y’uko mbona aya mahirwe nari umusimbura mu ikipe yo mu cyiciro cya 2 mu Bufaransa, icyiciro cya 2. None ikipe ikomeye ku isi irashaka ko nyikinira. Yari indi mbogamizi kandi nini ngomba guhangana na yo. Aho nagize impungenge. Ariko kubera ko nize uburyo bwo guhangana n’imbogamizi, guhangana n’ibyanca intege, niyemeje guhangana n’iyo mbogamizi, kuko nari niyizeye."

Kugira ishyaka ry’umugabane wa Afurika n’ubwo hari amahirwe ngo byamuvukije ku bashakaga kwamamaza bimunyujijweho kuko atakiniraga ikipe y’igihugu y’i Burayi, ariko abona hari umusaruro byatanze muri iki gihe.

Ati "Narabibwiye nti hari icyo mutazi. Ubu rero ngiye kubereka. (amashyi) Ubu ngiye kubereka, ngiye kubereka ko aho nkomoka, simfite gusa igihugu kindi inyuma, ahubwo mfite umugabane wose unshyigikiye. (amashyi) Kandi aha ni ahantu mwakabaye mushora imari yanyu. Ubwo hari mu 2004-2005. Nti aha ni ho mwakagombye kuba mukorera ishoramari. Noneho umwaka ushize, ubwo nabonaga ikigo cya Nike kiri muri Nigeria mu bikorwa byo kwamamaza, bagurisha amamiliyoni y’amashati, naricaye ndabareba ndavuga nti si byo nababwiraga? (amashyi)… narabibabwiye."

Didier Drogba agira inama urubyiruko rwa Afurika kumva ko kuguma ku mugane wabo ari ikibazo kuko ari rwo rugomba kuwuteza imbere rufatiye urugero ku baruboneye izuba, ndetse no ku bihugu nk’u Rwanda

Yagize ati "Ndagira ngo mbabwire ko mudakwiriye kujya mu mahanga kwiga ngo mugire ubumenyi buhambaye mubone kugaruka gushora imari mu bihugu byanyu ku mugabane wanyu, ndagira ngo mbabwira rwose ko ibyo mushobora kubikorera ku mugabane wanyu.(amashyi) Si ndi uwa mbere kandi ndizera ko ntagiye no kuba uwa nyuma, ubibabwiye, gusa niba nshobora kubereka inzira mwanyura nk’uko abambanjirije babigenje, nk’uko Amadou yabikoze, nk’uko Serge Backer yabigenje, si abakinnyi gusa babikoze ahubwo reka mbivuge, nk’uko nyakubahwa Paul Kagame yabikoze, kuko nimurebe igihugu cyanyu. Nari hano mu 2009, igihugu cyanyu cyanyuze mu bintu byinshi mu gihe cyahise, ariko se ni gute mwagize imbaraga zo kongera kucyubaka? (Amashyi) Ibi biratangaje, ni gute mwabashije kwiyubaka, mwabonye gute imbaraga zo kongera kwicara hamwe? Ibi nta handi byabaye uretse muri Afrika. Muri urugero, muri urugero. Mu bunararibonye buke bwanjye, ubwo mu gihugu cyanjye Cote d’Ivoire habaga ubushyamirane hagati y’abaturage, nabakoresheje nk’urugero. Muri urugero. "

Ku myaka 19 ni bwo Didier Drogba yatangiye gukina nk’umukinnyi wabigize umwuga, ariko akemeza ko uku gukina atakoreshaga amaguru gusa, ahubwo ngo yakoreshaga ubwonko cyane. Na ho gukina ku migabane inyuranye ngo hari icyo byamufashaga kwiga no kwigisha abandi bakinaga hamwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo