CP Kabera yagaragaje amwe mu mayeri bamwe bari gukoresha barenga ku mabwiriza ya leta yo kurwanya Covid-19

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yagaragaje ko hari bamwe mu banyarwanda barimo kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi hakaba n’abandi bagikomeje kugaragaza imyumvire mike n’intege nkeya bakarenga ku mabwiriza.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Radiyo na Televisiyo y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2020, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera yagaragaje inzira zitandukanye bamwe mu baturarwanda barimo gukoresha barenga ku mabwiriza ya leta yo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi.

Yagaragaje ko hari abarimo kubeshya inzego z’umutekano ko bafite ibyangombwa bibemerera kugenda nyamara bikaza kugaragara ko bigiriye muri gahunda zabo zitari ngombwa. Yatanze urugero rw’umushumba w’itorero uherutse gufatwa n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda amaze kubabeshya ko agiye kuri radiyo gutanga ikiganiro nyamara yigiriye ku rusengero.

Umuvugizi wa Polisi yakomeje agaragaza ko hakigaragara abantu banywa ibisindisha, hari ababinywera mu tubari bihishe hakaba n’abajya kunywera mu rugo ariko bagatumanaho bakaba benshi bagakora igisa nk’ibirori cyangwa akabari.

Yanavuze ko hari bamwe mu bantu bagifite umuco wo gusurana aho inzego z’umutekano zifatanyije n’inzego z’ibanze baherutse gufata bamwe mu banyamakuru bakorera ibitangazamakuru byigenga bagiye gusura mugenzi wabo bakaza gufatwa basinze. Aha CP Kabera yavuze ko nta muntu ubujijwe kunywera inzoga iwe mu rugo ariko ikibujijwe ni ukuyigura agatumira abantu bakaza iwawe ari benshi bigatuma begerana.

Yagarutse no kuri bamwe mu bayobozi b’amatorero bahuriza hamwe abayoboke babo bagakora amasengesho, yatanze urugero rw’abayoboke b’itorero baherutse gufatirwa mu ntara y’Amajyepfo bateranye barimo gusenga.

CP Kabera yanavuze ko hari abantu bitwaza impamvu zizwi bakirirwa bakora ingendo zitari ngombwa. Yavuze ko hari abirirwa bagendana imiti bavuga ko bagiye cyangwa bavuye kwa muganga, hakaba n’abirirwa bagendana ibiribwa mu modoka bavuga ko bavuye guhaha.

Yanagarutse ku bantu bakigaragara basohotse mu ngo zabo barimo gukora siporo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akavuga ko abantu bagikomeje kwigishwa kugira ngo bacike kuri iyo mico itari myiza bagume mu ngo zabo.

Ati " Iriya myitwarire mibi niyo ikomeje kuranga bamwe mu baturarwanda, irya myitwarire ikomeje kubangamira iyubahirizwa ry’amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Ubu turimo gukomeza kwigisha abaturarwanda kugira ngo iriya myumvire n’imico mibi birangire abantu bagume mu rugo bakomeze birinde Koronavorusi.

CP Kabera yanagarutse kuri bamwe mu bantu bavuga ko Polisi y’u Rwanda idakunze gutanga impushya zihabwa abatunze ibinyabiziga zibemerera gukomeza gukoresha ibyo binyabiziga byabo.

Yavuze ko Polisi itimana izo mpushya ko ahubwo abantu bagomba kunyura mu nzira za ngombwa kugira bazihabwe. Anabasaba guhindura imyumvire kuko mu bantu benshi barimo gufatwa ari abakoresha nabi izo mpushya muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo