COVID19: Qatar yahaye u Rwanda toni zisaga 15 z’ibikoresho byo kwa muganga

Igihugu cya Qatar cyashyikirije Leta y’u Rwanda toni zisaga 15 z’ibikoresho byo gukomeza kwifashisha mu guhangana n’icyorezo cya Covid 19. Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko uyu ari umusanzu ukomeye mu gukomeza guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi.

RBA dukesha iyi nkuru itangaza ko ibi bikoresho birimo udupfukamunwa,uturindantoki,amakanzu n’inkweto byambarwa n’abaganga ndetse n’ibindi bikingira amaso.Byahageze mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu.

Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda Abdullah Bin Mohammed Al Sayed yavuze ko Qatar itanze iyi nkunga kubera umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati "Igihugu cya Qatar cyohereje ibi bikoresho byo gukomeza guhangana na covid 19 kubera mu by’ukuri ubushuti n’umubano utajegajega u Rwanda rusanzwe rufitanye na Qatar."

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr Daniel Ngamije wakiriye ibi bikoresho, yavuze ko bituma u Rwanda rurushaho gukomeza guhangana neza n’íki cyorezo.

Ati " Icyo bisobauye ni uko umubano ari mwiza mu gihe ikibazo nk’iki kiba gihari,ibikoresho nk’ibi bishakishwa n’ibihugu bitandukanye ariko kubona batuzirikana bakabasha kutugezaho inkunga nk’iyi ni ikimenyetso ko umbano umeze neza. Ni ibikoresho twari dukeneye cyane muri ino minsi.Birumvikana ko iriya myenda ikoreshwa cyane kuko buri kanya nk’umukozi ashobora gukoresha nk’imyenda igeze kuri itanu ku munsi,uko yinjiye mu cyumba cy’uwanduye ni ko agomba kuyikuramo ikajugunywa."

" Ubwo rero murumva ko haba haenewe imyenda myinshi kugira ngo buri gihe cyose ari abaforomo ari abaganga,ari ababazaniye ibiryo bagomba kuba bafite imyenda ikwiriye kugira ngo batandura mu gihe bagiye mu cyumba kirimo ufite iriya ndwara."

Ibi bikoresho u rwanda rwahawe na Qatar, bifite agaciro ka Miliyoni irenga y’amadolari ya Amerika ni ukuvuga asaga miliyari y’amanyarwanda.Minisitiri w’Ubuzima avuga ko ushyizemo n’ibyo Leta yaguze u Rwanda rufite ibikoresho nk’ibi byakora nibura amezi 3.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo