COVID-19: Polisi yorohereje abashaka uruhushya rw’inzira

Hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, Polisi y’u Rwanda yorohereje abantu bashaka impushya z’inzira bagiye gushaka serivisi za ngombwa muri ibi bihe byo kurwana icyorezo cya Koronavirusi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko ubu buryo bwo gushaka iki cyangombwa ari imwe mu ngamba zashyizweho mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi.

Yagize ati "Ubu ushobora gusaba icyangombwa kikwemerera gukora ingendo za ngombwa wifashishije ikoranabuhanga. Izo ngendo ni nko kujya guhaha, gushaka serivisi za banki, kujya kuri farumasi, kwivuza, gushyingura ndetse n’izindi serivisi za ngombwa."

Gusaba iki cyangombwa ni ukujya ku rubuga rukorera kuri murandasi arirwo www.mc.gov.rw cyangwa ukandika *127# ugakurikiza amabwiriza.

Iyo ugezeho usabwa kuzuzamo amazina yawe, indangamuntu yawe na nomero za telefoni yawe.

Ushyiramo kandi imiterere y’urugendo rwawe, aho uzaba uturutse, aho uzahagurukira ugenda, impamvu y’urugendo, gushyiraho ibiranga imodoka yawe (Plaque), isaha n’itariki bigaragaza igihe uzagendera n’igihe uzagarukira.

CP Kabera avuga ko iyo umaze kuzuza ibyo byose ubona ubutumwa bugufi bwemeza ubusabe bwawe cyangwa ko bubuhakana.

Ati "Uzajya amara kuzuza ubu busabe bwifashishije ikoranabuhanga azajya abona ubutumwa bugufi buturutse muri Polisi bumwemerera cyangwa bumuhakanira. Uwemerewe azajya aba afite uburenganzira bwo gukora ingendo kuburyo ahagaritswe n’abapolisi mu nzira yabyerekana."

Polisi y’u Rwanda kandi yatanze umurongo wa telefoni abantu bakwifashisha igihe hari andi makuru arambuye bakeneye bakaba bahamagara kuri: 0788311107.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yongeye kuburira abantu bazafatirwa mu bikorwa byo kubeshya abapolisi bagamije gukora ingendo zitari ngombwa cyangwa bagiye gushaka serivisi zitari ngombwa.

Yavuze ko hari uburyo bwo gutahura abujuje ibyangombwa by’inzira bagamije kwigira muri gahunda zabo zitari ngombwa kandi uzabifatirwamo azahabwa ibihano bikomeye birimo gufungwa, gucibwa amande no gufatira imodoka azaba afite.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo