Covid-19: Polisi yerekanye abantu 28 bashinjwa gukora utubari mu ngo zabo

Kuri uyu wa Mbere, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 28 bashinjwa gukora utubari mu ngo. Barimo abagore 10 n’abagabo 18 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Iki gikorwa cyo gucuruza inzoga kikaba gihabanye na gahunda yo gukumira icyorezo cya COVIDー19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko aba bantu bose bafashwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru. Bakaba barimo abimuriye utubari mu ngo ndetse n’abaguraga inzoga bagatumira abaturanyi bagasangira.

Yagize ati "Nk’uko tumaze iminsi tubivuga mu bitangazamakuru, kuri radiyo, kuri televiziyo n’imbuga nkoranyambaga, abo bantu barahari baragenda bakimura utubari bakatujyana mu ngo cyangwa n’abandi bagahamagarana n’abandi baturanye kugira ngo basangirire mu ngo. Ibi ntibyemewe byatuma umuntu yagira ikibazo akandura iki cyorezo cyangwa ukaba wakwanduza abandi."

Yavuze ko kunywa inzoga ubwabyo bitabujijwe, ikibujijwe ari uko uzigura yahamagara abandi bagasangira.

Hafashwe abagore 10 n’abagabo 18

Bamwe mu bafite utubari barahakana ko abakiriya babo bahanywereye inzoga ahubwo bakemera ikosa ryo kudashyira ku murongo abakiriya babo.

Gutahura aba bantu byabaye biturutse ku baturage batanze amakuru, aho CP Kabera yabashimiye uburyo bakomeje gutanga amakuru yerekeranye n’abantu barenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID19.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko bagiye kurushaho kunoza imikoranire n’inzego z’ibanze kugira ngo abantu bakora ibyaha nk’ibyo bafatwe babihanirwe.

Gufata aba bantu 28, bije nyuma y’aho ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel atangaje ko hari umurwayi wa COVID19 uherutse kugaragara, aho ngo yari yarimuriye akabari mu rugo rwe abantu bakaza kuhanywera.

Hashize ukwezi Guverinoma y’u Rwanda ifashe ingamba zikomeye zo guhangana n’iki cyorezo, ibi bikaba byaratumye ibikorwa binyuranye birimo n’ubucuruzi bw’utubari bufungwa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo