Covid-19:Ingendo za Moto, utubari , amaduka, gusohoka mu ngo byahagaritswe

Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, riravuga ko hashingiwe ku ntera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata ku isi, ndetse n’uburyo ibindi bihugu bihangana na cyo, byagaragaye ko hakwiye kongerwa ingamba n’imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo mu Rwanda.

Ibi bikubiye mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2020, rikubiye mu ngingo 10:

1. Ingendo zitari ngombwa zirabujijwe kandi gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe keretse abajya gutanga serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivisi za banki n’ibindi.

2. Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bigomba gukoreshwa ahashoboka hose kurusha kujya muri za banki na za ATM.

3. Abakozi ba Leta bose n’abikorera barasabwa gukorera akazi mu ngo zabo keretse abatanga serivisi z’ingenzi zavuzwe haruguru.

4. Imipaka yose irafunzwe keretse ku banyarwanda bataha ndetse n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko , abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri (2) ahantu hateganyijwe. Ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa ibisohoka mu Rwanda birakomeza.

5.Ingendo hagati y’imijyi n’Uturere tw’igihugu ntabwo zemewe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa. Ubwikorezi bw’ibicuruzwa burakomeza nk’uko bisanzwe.

6. Amasoko n’amaduka birafunzwe keretse abacuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku, za farumasi, esansi na mazutu n’ibindi bikoresho by’ibanze.

7.Za moto ntabwo zemerewe gutwara abagenzi keretse izigemuye ibiribwa. Imodoka zitwara abagenzi mu mijyi zizakomeza gukora hubahirijwe intera ya metero imwe hagati y’abagenzi.

8.Utubari turafunga.
9. Resitora zirakomeza gukora hatangwa serivisi yo guha ibyo kurya abakiriya bakabitahana (take away)
10. Abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano barasabwa gushyira aya mabwiriza mu bikorwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2020, Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yari yatangaje ko habonetse abandi bantu batandatu bafite coronavirus, ibi bitumye umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera kuri 17 ari nawo mubare w’abamaze kwandura iki cyorezo mu Rwanda.

Ibimenyetso by’iyi ndwara ni inkorora, guhumeka nabi n’umuriro.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo