COVID-19: Impanuka zo mu muhanda zikomeje kuba n’abantu baracyarenga ku mabwiriza - CP Kabera

Mu cyumweru kimwe gusa mu gihugu hose habaye impanuka 15 zahitanye ubuzima bw’abantu 16. Ni mu gihe hakigaragara imibare y’abantu batubahiriza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ibintu bitakangombye kuba bakigaragara nyuma y’amezi 6 atambutse u Rwanda rushyizeho ingamba zo kurwanya COVID-19.

Ibi byose ni ibyagarutsweho mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Nzeri ubwo umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yari mu kiganiro kitwa Waramutse Rwanda, ikiganiro gitambuka kuri televiziyo y’u Rwanda.

CP Kabera yagaragaje ko hakomeje kugaragara impanuka zo mu muhanda muri ibi bihe bya COVID-19 kandi inyinshi ziba ku mugoroba igihe abashoferi baba bari ku muvuduko basiganwa n’igihe. Yaboneyeho kugaya bamwe mu bashoferi batabasha gukoresha neza igihe ugasanga bishyira ku gitutu basiganwa n’isaha ya saa tatu bigatuma bakora impanuka.

Ati " Muri iki cyumweru kirangiye mu gihugu habaye impanuka 15, zaguyemo abantu 16. Muri izi mpanuka 11 zabaye hagati ya saa kumi n’imwe na saa tatu z’umugoroba."

CP Kabera yakomeje avuga ko isaha itakagombye kuba urwitwazo ku bashoferi kuko hakigaraga abatwara banyoye ibisindisha, abagenda ku muvuduko ukabije ndetse n’abafite uburangare.

Ati " Koko hari iziba ukabona ko abashoferi bari ku muvuduko ukabije basiganwa n’isaha ya saa tatu bitewe n’uko batabashije gukoresha neza igihe. Isaha siyo yakabaye ikibazo kuko byamaze kugaraga ko hari n’abakora impanuka kubera ubusinzi n’uburangare."

CP Kabera yasabye abantu kubahiriza amasaha kandi birinda impanuka, yabasabye kongera kwibuka ubutumwa bahabwaga mu bukangurambaga bwa #GerayoAmahoro mbere y’uko COVID-19 yaduka mu Rwanda.

Ati “Turakangurira abaturarwanda gusubiza amaso inyuma bakibuka ubutumwa twabahaga mu bukangurambaga bwa #GerayoAmahoro. Abashoferi birinde gutwara banyoye ibisindisha, kuvugira kuri telefoni, birinde uburangare kandi habe ubworoherane ku bakoresha umuhanda bose.”

Umuvugizi wa Polisi yagarutse ku myitwarire y’abaturarwanda ku kubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Yavuze ko imibare igaragaza ko abubahiriza amabwiriza aribo benshi ariko avuga ko n’abo bakeya batakagombye kuba bakigaragara.

Ati " Ntabwo byumvikana ukuntu kugeza ubu hari abantu batarabasha kwambara neza agapfukamunwa uko bisabwa, kuba hari abagifatirwa mu tubari banywa inzoga n’andi mabwiriza yose yo kurwanya COVID-19."

CP Kabera yagarutse ku bantu bafashe amazu basanzwe batuyemo bakayahindura utubari, abagaragariza ko bazaba bashyize mu bibazo imiryango yabo igihe utwo tubari tuzafungwa nyamara ari nayo mazu imiryango yabo yabagamo.

Umuvugizi wa Polisi yasabye urubyiruko kwikubita agashyi bakubahiriza amabwiriza yo kurwanya no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kuko kugeza ubu aribo benshi barenga ku mabwiriza.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu 27 nibo bamaze guhitanwa n’icyorezo cya COVID-19, abantu 4,722 banduye iki cyorezo, 1,722 baracyakirwaye naho 2,973 barakivuwe barakira.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo