COVID-19: Abaturage barasabwa gukoresha neza uburyo bwatanzwe bwo gusaba impushya zibemerera gukora ingendo

Polisi y’u Rwanda ikomeje gahunda yo korohereza abaturarwanda kubona serivisi z’ingenzi nyuma y’uko hagiyeho gahunda ya Guma mu rugo y’Umujyi wa Kigali ndetse no guhagarika ingendo mu tundi turere tw’Igihugu nk’imwe mu ngamba zo kugabanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19; Polisi irasaba abaturage kudakoresha nabi urubuga rwashyizweho rusabirwaho uruhushya (Movement Clearance) kugira ngo bafashe abashaka impushya zo kugenda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko hari abantu bamwe basa naho bakoresha uru rubuga nta mpamvu ifatika bafite bityo bikagira ingaruka ku bandi bantu bashaka uruhushya bafite impamvu zihutirwa.

Ubusanzwe uru ruhushya rusabwa abantu bakoresheje uburyo bwa murandasi bakanyura ku rubuga www.mc.gov.rw cyangwa ugakoresha telefoni bisanzwe ugakanda *127# hanyuma ugakurikiza amabwiriza.

Mu masaha 24 hashyirwaho Guma mu rugo i Kigali Polisi y’u Rwanda yakiriye abantu basabaga uruhushya bagera ku bihumbi 11,928 muri abo abagera ku bihumbi 9,359 bemerewe uruhushya mu gihe abandi ibihumbi 2,569 ubusabe bwabo butemewe.

CP Kabera ati “Abemerewe impushya ni abari bafite impamvu zifatika nk’izijya guhaha, kujya kuri banki na serivisi z’ubuvuzi kimwe n’ibindi byihutirwa. Icyakora, imbogamizi duhura nazo ni abantu basa nk’aho bakina ku rubuga ugasanga barasaba uruhushya rwo kugenda nta mpamvu bafite zifatika.”

Yakomeje agira ati :“Abantu bamwe basa naho batumva serivisi z’ingenzi icyo ari cyo cyangwa intego y’uruhushya. Urugero: umuntu agasaba uruhushya rwo kujya Nyagatare cyangwa Rusizi avuga ko azajyayo n’amaguru, ibyo ntibishoboka rwose. Abandi ukumva ngo barasaba uruhushya rw’ukwezi kumwe mu gihe aya mabwiriza cyangwa iyi gahunda ya Guma mu rugo bizasubirwamo mu minsi 15.”

Uruhushya rwo kugenda ni urw’umunsi umwe kugira ngo abashaka serivisi z’ingenzi boroherezwe. Inzego zinyuranye zibishinzwe zashyize ahagaragara urutonde rurambuye rwa serivisi z’ingenzi zigomba kubahirizwa muri iki gihe cya Guma mu rugo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko gufata umwanya wo gusoma no gusubiza ubutumwa bw’abantu nk’abo baba basabye ibitemewe muri izo serivisi bigira ingaruka mu kwihutira gusubiza abandi benshi bari ku murongo bashaka urwo ruhushya kandi byihutirwa.

Ati “Tekereza ingaruka bigira ku bandi, mu gihe ufashe umwanya wo gusoma no gusubiza ibyifuzo by’abantu bagera ku bihumbi 2,569 barangiza ntibemererwe! Niyo mpamvu dusaba abaturage gusoma neza no gusobanukirwa amabwiriza y’Igihugu n’andi mabwiriza yatanzwe n’inzego zitandukanye cyane cyane Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.”

CP Kabera avuga ko hanashyizweho imirongo yo guhamagara ariyo; 0788311606 , 0788311456 , 0788380841 na 0781753090 kugira ngo abaturage barusheho gusobanurirwa no gufashwa kuko hari abashobora kuba bafite impamvu zifatika ariko bakananirwa gutanga amakuru ahagije asabwa kugira ngo babone uruhushya rwo kugenda.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama ubwo inama y’Abaminisitiri yasohoraga amabwiriza mashya inzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Polisi y’u Rwanda bahise basobanurira abaturarwanda birambuye ibikubiye muri ayo mabwiriza banasabwa kuyubahiriza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo