COVID-19:Abantu Icyenda bafatiwe mu modoka ijyamo abantu bane

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 09 bari mu modoka yagombaga gutwara abantu bane bayijyamo ari icyenda. Aba bantu kandi bari barenze ku mabwiriza yo kuba bageze mu ngo zabo saa mbiri z’umugoroba. Bafatiwe mu mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro nyuma yo kujya ku Rusumo mu karere ka Kirehe.

Nzabihimana Jean na Nibonshuti Aboubakar ni bamwe mu bantu 09 bafatiwe mu modoka Hilux Pick Up ifite ibirango RAB 394Q, bavuga ko bemera amakosa bakoze yo kugenda mu modoka begeranye kandi muri ibi bihe byo kurwanya Koronavirusi bitemewe.

Nzabihimana yagize ati “Twavuye i Kigali tariki ya 13 Gicurusi saa tanu tujya ku Rusumo turi mu modoka yakagombye gutwara abantu bane tuyigendamo turi icyenda, twagize amahirwe ntitwafatwa kuko mu kugaruka buri muntu yaje mu modoka ye ariko tugarutse mu mujyi wa Kigali twongera kugendera muri ya modoka twegeranye.”

Nibonshuti Aboubakar avuga ko uretse no kuba bararengeje umubare wagombaga kujya muri iyo modoka banarengeje amasaha yo kuba bageze mu rugo.

Yagize ati “Nyuma yo kugera mu karere ka Kirehe ku Rusumo tudafashwe twarongeye tugenda turi benshi muri iyo modoka. Ariko nanone twafashwe hejuru ya saa mbiri z’umugoroba kandi amabwiriza avuga ko muri iki gihe cyo kurwanya COVID-19 saa mbiri zigomba kugera twageze mu ngo zacu.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko bariya bantu bafatiwe mu makosa abiri kandi abujijwe muri ibi bihe turimo byo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Ati “Muri iki gihe amabwiriza avuga ko imodoka zifite uburenganzira bwo gutwara abantu zibagabanya, iyatwaraga abantu 70 igomba gutwara 35, itwara 30 ubu itwara 15 ariko bariya bafashe imodoka yagombaga gutwara abantu 4 muri iki gihe bo bayijyamo ari abantu icyenda bose. Bari begeranye cyane byongeye bafashwe hejuru ya saa mbiri z’umugoroba, ibintu bibujijwe muri ibi bihe.”

CP Kabera akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda icyo igamije atari ugufunga abantu ahubwo ko ishaka ko bumva bakanubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta.

Ati “Ikigamijwe ntabwo ari ugufata no gufunga abantu, icyo tugamije ni uko bubahiriza amabwiriza Leta yatanze, abantu turimo kubibutsa ariko ntibyakagombye. Buri muntu yakagombye kuba yibwiriza akumvira amabwiriza ya Leta kuko biri mu nyungu za buri muntu, ukirinda kwandura ndetse no kuba wakwanduza abandi.”

Yibukije abaturarwanda ko Polisi y’u Rwanda itazahwema gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza ry’amategeko n’amabwiriza ya COVID-19: 9 bafatiwe mu modoka barengeje umubare banarengeje amasaha yagenwe

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 09 bari mu modoka yagombaga gutwara abantu bane bayijyamo ari icyenda. Aba bantu kandi bari barenze ku mabwuiriza yo kuba bageze mu ngo zabo saa mbiri z’umugoroba. Bafatiwe mu mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro nyuma yo kujya ku Rusumo mu karere ka Kirehe.

Nzabihimana Jean na Nibonshuti Aboubakar ni bamwe mu bantu 09 bafatiwe mu modoka Hilux Pick Up ifite ibirango RAB 394Q, bavuga ko bemera amakosa bakoze yo kugenda mu modoka begeranye kandi muri ibi bihe byo kurwanya coronavirus bitemewe.

Nzabihimana yagize ati “Twavuye i Kigali tariki ya 13 Gicurusi saa tanu tujya ku Rusumo turi mu modoka yakagombye gutwara abantu bane tuyigendamo turi icyenda, twagize amahirwe ntitwafatwa kuko mu kugaruka buri muntu yaje mu modoka ye ariko tugarutse mu mujyi wa Kigali twongera kugendera muri ya modoka twegeranye.”

Nibonshuti Aboubakar avuga ko uretse no kuba bararengeje umubare wagombaga kujya muri iyo modoka banarengeje amasha yo kuba bageze mu rugo.

Yagize ati “Nyuma yo kugera mu karere ka Kirehe ku Rusumo tudafashwe twarongeye tugenda turi benshi muri iyo modoka. Ariko nanone twafashwe hejuru ya saa mbiri z’umugoroba kandi amabwiriza avuga ko muri iki gihe cyo kurwanya COVID-19 saa mbiri zigomba kugera twageze mu ngo zacu.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera avuga ko bariya bantu bafatiwe mu makosa abiri kandi abujijwe muri ibi bihe turimo byo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Ati “Muri iki gihe amabwiriza avuga ko imodoka zifite uburenganzira bwo gutwara abantu zibagabanya, iyatwaraga abantu 70 igomba gutwara 35, itwara 30 ubu itwara 15 ariko bariya bafashe imodoka yagombaga gutwara abantu 4 muri iki gihe bo bayijyamo ari abantu icyenda bose. Bari begeranye cyane byongeye bafashwe hejuru ya saa mbiri z’umugoroba, ibintu bibujijwe muri ibi bihe.”

CP Kabera akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda icyo igamije atari ugufunga abantu ahubwo ko ishaka ko bumva bakanubahiriza amabwiriza yashyizweho na leta.

Ati “Ikigamijwe ntabwo ari ugufata no gufunga abantu, icyo tugamije ni uko bubahiriza amabwiriza leta yatanze, abantu turimo kubibutsa ariko ntibyakagombye. Buri muntu yakagombye kuba yibwiriza akumvira amabwiriza ya leta kuko biri mu nyungu za buri muntu, ukirinda kwandura ndetse no kuba wakwanduza abandi.”

Yibukije abaturarwanda ko Polisi y’u Rwanda itazahwema gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza ya Leta ndetse no guhana ababa bayarenzeho cyane ko n’amayeri bakoresha yamaze kumenyekana.

Mu bihe bitandukanye muri uku kwezi kwa Gicurasi Polisi yagiye ifata abantu bakora ingendo zambukiranya intara, abenshi bagafatirwa mu modoka zibavana mu mujyi wa Kigali zibabafasha kujya mu zindi ntara.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo