Covid-19:Abamaze kwandura bageze kuri 17 mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2020, Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda itangaje ko habonetse abandi bantu batandatu bafite coronavirus, ibi bitumye umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera kuri 17.

Abo ni Umufaransakazi w’imyaka 30 y’amavuko n’umwana we w’amezi icumi. Uwo bashakanye ari mu basanganywe Coronavirus mu minsi ishize.

Undi ni Umunyarwanda w’imyaka 32 y’amavuko wageze mu Rwanda avuye i Dubai tariki ya 19 Werurwe 2020. Ibimenyetso bye byagaragaye agipimwa ku kibuga cy’indege.

Uwa kane ni umugabo wo muri Suwedi w’imyaka 26 waje aturuka muri Suwedi tariki 03 Werurwe 2020, akaba yaragaragaje ibimenyetso ku itariki ya 18 Werurwe 2020.

Uwa gatanu ni Umunyarwanda w’imyaka 32 usanzwe akorera ingendo mu mahanga wagaragaje ibimenyetso ku itariki ya 18 Werurwe 2020.

Uwa gatandatu ni umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 24 wageze mu Rwanda ku itariki ya 19 Werurwe 2020 avuye mu Buhinde anyuze i Doha muri Qatar.

Ministeri y’Ubuzima ivuga ko aba barwayi bashya babonetse hamwe n’ababonetse mbere barimo kwitabwaho, kandi hashakishwa abahuye na bo kugira ngo basuzumwe.

Iyi minisiteri kandi, ubu yasabye abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14 guhera igihe bagereye mu Rwanda bagakurikiza amabwiriza yatanzwe.

Ibimenyetso by’iyi ndwara ni inkorora, guhumeka nabi n’umuriro.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo