Coronavirus: Polisi iraburira abakoresha nabi uburenganzira bahawe bwo gutwara abantu

Polisi y’u Rwanda iraburira abashoferi barenga ku mabwiriza ya leta yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, aho bafata imodoka zifite uburenganzira bwo gutwara abakozi babo zibajyana gutanga serivisi z’ingenzi zitahagaritswe nyamara bo bakazikoresha mu bucuruzi bwabo bwite no gutwara abandi bantu bagiye muri gahunda zabo.

Ibi bije nyuma y’igenzura ryakozwe ku binyabiziga bifite uruhushya rwo gutwara abakozi bajya gutanga serivisi aho bakorera cyane cyane mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko hari imodoka zifite uburenganzira bwo gutwara abakozi aho bakorera byagaragaye ko hari abazikoresha mu gutwara abandi bantu batagiye gutanga izi serivisi z’ingenzi ahubwo bigiriye muri zindi gahunda zabo bwite.

Yagize ati " Nk’abashinzwe kugenzura ko amategeko yubahirizwa, turi maso buri gihe tureba ko amabwiriza yatanzwe na Leta yubahirizwa, turagenzura izo modoka kugira ngo turebe ko abashoferi bazitwara batwara abantu zigomba gutwara no guhana abarenga kuri aya mabwiriza."

Amabwiriza ya Leta avuga ko abantu bava mu rugo gusa bagiye mu bikorwa by’ingenzi nko guhaha ibikenewe cyangwa kwivuza mu gihe ari ngombwa mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatanze inama agira ati " Turasaba abantu kubahiriza no kumva ko kurengera ubuzima bwabo n’abandi ari inshingano zisangiwe binyuze mu gukumira ingendo zitari ngombwa no guhagarika gukoresha nabi izo serivisi z’ingenzi ku nyungu zabo bwite, by’umwihariko abo bashoferi barenga ku mabwiriza ndetse n’abo batwara batabyemerewe."

Abantu bajya muri serivisi z’ingenzi nabo baributswa gukurikiza amabwiriza asabwa nko kudahana ibiganza, kwirinda guhura n’abandi bantu, gukaraba intoki buri gihe no guhana intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

CP Kabera yongeye kwibutsa abaturarwanda ko ingendo zidakenewe zishobora kwihutisha iki cyorezo, kandi ibyo ntibizihanganirwa. Niyo mpamvu asaba ko buri wese yakurikiza inama agirwa aho kuzihatirwa, ikindi kandi aributsa abantu gukurikiza amabwiriza yo kuguma mu rugo ku bw’inyungu zabo bwite n’abandi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo