Coronavirus:Abamaze kwandura mu Rwanda biyongereyeho icyenda

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki 26 Werurwe 2020 mu Rwanda hagaragaye abandi bantu 9 barwaye Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye ugera kuri mirongo itanu (50).

Muri abo icyenda, harimo abantu batanu baje mu Rwanda baturutse i Dubai bahita bashyirwa mu kato, umuntu umwe waje aturutse muri Amerika ashyirwa mu kato, umuntu umwe waje aturutse mu Buholandi watahuwe ko yahuwe n’undi urwaye Coronavirus mu Rwanda ahita ashyirwa mu kato, n’abandi bantu babiri bahuye n’abandi bantu barwaye Coronavirus mu Rwanda.

Ibimenyetso by’iyi ndwara ni inkorora, guhumeka nabi n’umuriro.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo