Coronavirus: Abamaze kwandura mu Rwanda bageze kuri 60

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2020, iragaragaza ko abantu 6 bagaragaye ko banduye Coronavirus, bituma imibare y’abanduye igera kuri 60.

Muri abo batandatu harimo abantu bane baje bavuye i Dubai bahita bashyirwa mu kato, abantu babiri baturutse muri Afurika y’Epfo bahita ashyirwa mu kato, muntu umwe waturutse muri Nigeria n’undi muntu umwe wagize ingendo zitandukanye muri Afurika y’iburasirazuba.

Ibimenyetso by’iyi ndwara ni inkorora, guhumeka nabi n’umuriro.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo