Binagwaho yagizwe Umuyobozi muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuzima iri mu Rwanda

Ibinyujije mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa mbere tariki 03 Mata 2017, Kaminuza igamije kugeza ubuvuzi kuri bose, University of Global Health Equity (UGHE) , yatangaje ko yagize Dr. Agnes Binagwaho wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima , umuyobozi mukuru wungirije wayo (new Vice Chancellor).

Ni umwanzuro iyi kaminuza yafashe tariki 31 Werurwe 2017. Iyi kaminuza y’ubuvuzi, inafite andi mashami yigisha ibindi, yashinzwe muri 2015 ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’umushinga wo muri Amerika witwa Partners In Health, Inshuti mu Buzima.

Icyicaro cy’iyi kaminuza cyatangiye kubakwa muri Nzeli 2015, hafi y’Ibitaro bya Butaro, ikaba ifitanye umubano n’ishuri ry’ubuvuzi ryo muri kaminuza ikomeye yo muri Amerika ya Harvard (Harvard Medical School).

Dr. Paul Farmer umwe mu bashinze Partners In Health akaba ari na we ukuriye ibikorwa byayo, ikaba nayo yaragize uruhare runini mu iyubakwa rya UGHE, yavuze ko impamvu bahisemo Binagwaho ari uko yagize uruhare runini mu kugeza ubuvuzi kuri bose, ndetse agaharanira ko ubuvuzi bufite ireme bugera no kubatishoboye.

Ati " Hari byinshi umuntu yakwigira kuri Professor Binagwaho ndetse n’akazi gakomeye yakoze mu myaka 10 ishize, niyo mpamvu twishimiye kumugira mu buyobozi bw’iyi kaminuza."

Dr. Peter Drobac, umuyobozi mukuru wa UGHE we yatangaje ko ubumenyi, kumenya kuyobora no guhanga udushya Binagwaho afite aribyo bizamufasha kugira aho ageza iyi kaminuza.

Ati " Professor Binagwaho yatanze imbaraga ze kugira ngo hazamuke ireme ry’ubuzima ndetse no kwitabwaho kw’abakeneye ubuvuzi. Ubunararibonye afite mu guhanga udushya, mu burezi ndetse no kuba ari umuyobozi uhamye, byatumye aba umukandida mwiza ugomba kuyobora UGHE ngo ayifashe mu kindi cyiciro cyo gutera imbere."

Yongeyeho ati " Ntegereje gukomeza kubona UGHE itera imbere ubwo Binagwaho azaba ari umwe mu bayobozi bayo."

Kaminuza ya UGHE muri uyu mwaka ibarizwamo abanyeshuri basaga 50 barimo Abanyarwanda, Abanyamerika, Abarundi, abo muri Nepal, Australia na Mexique.

Itanga impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (masters) ndetse mu minsi iri imbere iteganya gutanga iz’ikirenga.

Kuba agizwe umuyobozi wungirije wa UGHE, Dr. Binagwaho afite akazi ko gukomeza kuzamura izina ryayo ku rwego mpuzamahanga nka kaminuza itanga ubumenyi bushingiye ku buzima.

Afite inshingano zo kuyifasha kurushaho kwaguka kw’amasomo itanga ndetse n’ubushakashatsi buyikorerwamo, kuyimenyekanisha no kuyishakira abafatanyabikorwa ku isi hose no kuyifasha kwimukira ku cyicaro cyayo kiri mu Ntara y’amajyaruguru , biteganyijwe ko kizafungurwa muri 2018.

Kuba icyicaro cy’iyi kaminuza cyarubatswe hafi y’Ibitaro bya Butaro, ngo ni mu rwego rwo gukomeza kubigira iby’icyitegererezo mu Rwanda ndetse no mu karere. Abaziga muri iyi kaminuza bazajya bimenyerereza muri ibyo bitaro ndetse ngo bamwe banabivuremo.

Avuga ku mwanya yahawe, Dr. Binagwaho yagize ati “UGHE iri kubaka icyerekezo gishya , yigisha inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi zizatanga serivisi ziri ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’ubuvuzi. Nishimiye gukorana n’ikipe y’ubuyobozi, amashami ndetse n’abanyeshuri bafite intego y’uko ubuvuzi bugomba gutera imbere kurusha uko byari bisanzwe.”

Dr. Agnes Binagwaho w’imyaka 63 yavukiye mu Rwanda mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro (ubu ni Nyamagabe) ariko akurira i Burayi, yigayo ndetse aranahatura. Ni umubyeyi w’abana babiri.

Muri 2014, yahawe impamyabumenyi y’ikirenga, PhD, ayiboneye muri kaminuza y’u Rwanda.

Dr. Agnes Binagwaho, ubusanzwe ni umuganga w’inzobere mu kuvura abana. Yakoze mu myanya itandukanye mu nzego z’ubuzima. Kuva mu 2002 kugeza 2008, Dr Binagwaho yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Sida, kuva mu 2008 kugeza muri Gicurasi 2011 agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y‘Ubuzima, umwanya yavuyeho agirwa Minisitiri w’Ubuzima, umwanya yakuweho ku itariki 12 Nyakanga 2016.

Asanzwe ari n’umwarimu mu ishuri ry’ubuvuzi rya Harvard muri Amerika, yigisha ubuvuzi bw’abana muri Geisel School of Medicine i Dartmouth muri Amerika, akaba yarahawe impamyabumenyi y’icyubahiro muri Dartmouth College mu 2010.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo