Baracyekwaho kunyereza imisoro bifashishije ibigo by’ubucuruzi bya baringa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Kanama ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i mu Karere ka Gasabo Polisi yeretse itangazamakuru uwitwa Nsengumukiza Patrick w’imyaka 42 na Karangwa Benoit w’imyaka 46. Baracyekwaho ubufatanye mu guhimba ibigo by’ubucuruzi bitabaho bagamije kunyereza imisoro, bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge.

Nsengumukiza avuga ko kuva yamenyana na Karangwa muri Werurwe 2021 yari amaze kumufunguriza ibigo by’ubucuruzi 3 bya baringa bicuruza ibikoresho bijyanye n’ubwubatsi. Nsengumukiza avuga ko yafungurije Karangwa ibyo bigo mu rwego rwo kugira ngo ajye anyereza imisoro kuko yari asanzwe afite ubucuruzi bw’ibijyanye n’ubwubatsi.

Nsengumukiza yagize ati” Njyewe nari nsanzwe nkora akazi ko gufungura ibigo by’ubucuruzi kuri murandasi (internet) nkabifungura biri kumwe n’imashini zisohora inyemezabwishyu z’ikoranabuhanga (EBM), nabikoraga nzi ko ari akazi. Ibyo nakoraga ntabwo byemewe ari nayo mpamvu ndi hano, nafashwe ngiye gufungurira uyu mucuruzi turi kumwe witwa Karangwa Benoit, yari iya 3 nari ngiye kumufungurira.”

Nsengumukiza akomeza avuga ko izo kampani z’ubucuruzi na EBM zazo ntaho zari zanditse mu buryo bw’amategeko, ariko nyuma yaje kumenya ko izo kampani zitajya zitanga imisoro ahubwo zavagaho inyemezabwishyu zo kujya guhagararira amakampani basanzwe bafite acuruza. Nsengumukiza avuga ko buri kampani Karangwa yayikoreragaho igihembwe kimwe akayisubika agafata indi, we na Karangwa babitangiye muri Werurwe uyu mwaka ariko avuga ko hari n’abandi bacuruzi yabikoreraga.

Karangwa aremera ko yari asanzwe aziranye na Nsengumukiza bakaba baramenyanye ari abacuruzi bombi. Avuga ko Nsengumukiza yamubwiye ko hari ukuntu ajya abigenza mu kunyereza imisoro anamusaba kubimwereka.

Yagize ati” Uyu mugabo (Nsengumukiza) twari tumaze gukorana mu bihembwe bitatu tumaze kunyereza imisoro igera kuri miliyoni 40. Twamenyanye nk’umukiriya ambaza ibiciro nyuma aza kumbwira ko hari uburyo yajya ambonera inyemezabwishyu z’imisoro (Factures), ambwira ko nawe ajya abikoresha akagabanya imisoro.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Nsengumukiza acyekwaho kuba yafashaga abacuruzi mu bijyanye no kunyereza imisoro bakamuha amafaranga yo kwirira.

Ati” Hari ukuntu Nsengumukiza yahimbaga kampani z’ubucuruzi, yari amaze guhimba izigera muri 4, abandi akabafasha ibijyanye no kunyereza imisoro bakamuha amafaranga makeya yo kurya. Icyo tugira ngo tubwire abantu ni uko hari amategeko agenga uburyo abantu basora, abaturage n’abacuruzi bakwiye kuyumva bakayubahiriza. Abantu bakwiye gukurikiza uburyo bwose bujyanye no gusora, abatabisobanukiwe neza bakegera ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro bakabasobanurira.”

CP Kabera yakomeje avuga ko umuntu wese uzarenga kuri ayo mategeko Polisi ikabimenya izamufata kuko Polisi ihora ishakisha amakuru ikayasesengura. Yasabye abacuruzi kwirinda abantu baza babashuka ko babakuriraho imisoro, yabasabye kuba maso bakirinda ababateza ibibazo.

Ati” Turakangurira abantu gufunguza ubucuruzi bubateza imbere no guteza imbere Igihugu atari ubwo kwiba Leta. Abantu birinde kujya mu byaha babireke kandi uko bazabikora kose bizatinda bimenyekane. Uyu yavunguye iya mbere araryoherwa afatwa ageze ku ya kane, n’abandi babitekereza bazafatwa.”

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko N° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha ingingo ya 87 ivuga ko Umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira: gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw’imisoro byifashishwa mu gusoresha;guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry’ubucuruzi bikozwe n’ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw’Imisoro ibitabo by’ibaruramari cyangwa kubyangiza; gukoresha ibitabo by’ibaruramari by’ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo