Bamwe batangiye gufatirwa mu bikorwa byo kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid19

Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2020 mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali hagaragaye abantu barenze ku mabwiriza ya Minisitiri w’intebe agamije kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Bamwe bafashwe barimo gucuruza inzoga abandi barimo kuzinywa, hari abafashwe bari mu masoko ndetse hari na bimwe mu binyabiziga byafashwe birimo gutwara abagenzi bitabyemerewe.

Tariki ya 21 Werurwe 2020 mu biro bya minisitiri w’intebe nibwo hasohotse amabwiriza mashya akubiye mu ngingo 10.

Ingingo ya mbere ivuga ko ingendo zitari ngombwa zibujijwe kandi gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa bibujijwe, kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bigomba gukoreshwa aho bishoboka hose, abakozi ba leta bose n’abikorera bagomba gukorera mu ngo zabo, imipaka yose irafunzwe, ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu ntabwo zemewe, amasoko n’amaduka arafunzwe, za moto ntabwo zemerewe gutwara abagenzi, utubari twose turafunga, resitora zirakomeza gukora hatangwa serivisi yo guha ibyo kurya abakiliya bakabitahana (take away), muri iri tangazo kandi ingingo ya nyuma ivuga ko inzego z’ibanze n’izumutekano basabwa gushyira mu bikorwa aya mabwiriza.

Ni muri urwo rwego tariki ya 22 Werurwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ndetse no mu ntara hagiye hafatirwa abantu barenze kuri ayo mabwiriza.

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera mu kagari ka Nyarutarama hafatiwe uwitwa Rubayiza Emmanuel w’imyaka 64 yahurije hamwe abantu bagera kuri 50 atangira kubwiriza ijambo ry’Imana. Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kanyinya hafatiwe abantu 8 nabo bateraniye ahantu hamwe bafatwa barimo gusenga.

Hari n’abandi bagiye bagaragara mu mujyi wa Kigali barimo gukora ingendo zitari ngombwa, hari abari mu mu tubari kunywa inzoga, hari abari mu masoko bacuruza abandi bahaha ndetse hari n’amaresitora yakomeje kugaburira abakiliya nyamara amabwiriza avuga ko bagomba kubibaha bakabitahana (Take away).

Muri gare yo mu karere ka Rubavu hagaragaye imodoka yari itwaye abagenzi mu buryo bwa rusange ibajyanye mu mujyi wa Kigali. Ni mugihe mu mujyi wa Kigali hagaragaye amagare arimo gutwara abagenzi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yongera kwibutsa abaturarwanda ko habayeho igihe gihagije cyo kubakangurira amabwiriza ajyanye no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus ariko ubu aho bigeze ni gutangira guhana abarenga kuri ayo mabwiriza.

Yagize ati: “Amabwiriza ya Minisitiri w’intebe arasobanutse, yaranatangajwe kandi arasobanurwa. Byaranasobanuwe ko kutayubahiriza ari icyaha gihanwa n’amategeko, niyo mpamvu Polisi ku bufatanye n’izindi nzego twatangiye gukurikirana abarimo kuyarengaho.”

CP Kabera akomeza avuga ko nta mpamvu yo kuba umuntu yahanirwa kurenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo nka Coronavirus gihangayikishije igihugu.

Ati: “Usibye ko nta muntu wemerewe gusuzugura amabwiriza y’igihugu, ariko ni inyungu za buri muntu kwirinda kwandura cyangwa kwanduza iriya ndwara. Turasaba abantu gukomeza kuba mu ngo zabo birinda ingendo zitari ngombwa.”

Kugeza ubu mu Rwanda harabarirwa abantu 19 abaganga bamaze gusangana ubwandu bwa Coronavirus, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ubu barimo gukurikiranirwa hafi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo