Arkidioseze ya Kigali yabonye Musenyeri mushya

Kuri iki Cyumweru tariki 27 Mutarama 2019, i Kigali kuri Stade Amahoro, habereye umuhango wo kwimika ku mugararagaro Musenyeri Antoine Kambanda, ugiye kuyobora Arkidiyoseze ya Kigali.

Ni nyuma y’amezi agera kuri 3 umushumba wa Kiliziya gaturika ku isi amushinze kuyobora Arkidiyoseze ya Kigali aho asimbuye kuri uyu mwanya Musenyeri Ntihinyurwa Tadeyo, ugiye mu kiruhuko k’izabukuru.

Intumwa ya Papa Fransisco mu Rwanda, yasomye ibaruwa ya Papa Francisco umushumba wa Kiliziya Gaturika ku isi, iha ububasha Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda bwo kuyobora arkidiyoseze ya Kigali.

Uyo muhango wabereye kuri Stade Amahoro Kigali. Umuhango witabiriwe n’abayobozi ba Kiliziya Gaturika bose bo mu Rwanda, abahagarariye andi matorero akorere mu Rwanda, intumwa zihagarariye Kiliziya zaturutse mu gihugu cy’u Burundi, Tanzaniye ndetse na Congo.

Byabaye bwa mbere Abashumba b’arkidiyoseze ya Kigali bahererekanyije ububasha kuva mu myaka 42 imaze ishinzwe.

Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa yaramaze imyaka isaga 20 ayobora archidiyoseze ya Kigali, nyuma yo gusimbura Vincent Nsengiyumva wishwe mu 1994, adahererekanyije inkoni y’ubushumba n’uwamusimbuye.

Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa wahaye inkoni y’ubushumba Mugenzi we umusimbuye, yavuze mu gihe amaze kubuyobozi yafashijwe n’Imana mu gusoza imirimo yari yarashinzwe, anashimira cyane Musenyeri Antoine Kambanda umusimbuye.

Musenyeri Antoine Kambanda umushumba mushya wa arkiyediyoseze ya Kigali, we yagarutse ku mubano mwiza Kiliziya gaturika ifitanye na Leta y’u Rwanda, anashima intambwe Perezida Paul Kagame yateye mu mwaka wa 2017, ubwo yagiriraga uruzinduko i Vaticano.

Uyu mushumba yagarutse kubyo azibandaho cyane cyane iyogezabutumwa rihereye mu muryango.

Musenyeri mushya Antoine Kambanda yasabye abakristu ba Archidiyoseze ya Kigali, kubaka kiliziya igendanye n’inyubako zigezweho mu mugi wa Kigali.

Perezida Paul Kagame witabiriye uyu muhango, yashimye cyane Kiliziya Gaturika n’ukuntu ifatanya na Leta mu iterambere ry’igihugu, anashimira uburyo Papa Fransicso yafashe iya mbere asaba Imana imbabazi mu izina rya Kiliziya.

Perezida Kagame yijeje Musenyeri Kambanda ubufatanye mu kubaka Katedrale nshya, gusa yumvikanisha ko bibaye akarusho aho isanzwe mu kiyovu yahimurwa ikubakwa ahandi.

Musenyeri Kambanda wabaye umushumba wa Arkidiyoseze ya Kigali, yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arkidiyosezi ya Kigali. Ubu afite imyaka 60, mu kwezi kwa 11 umwaka ushize, nibwo yagizwe umushumba wa archidiyoseze ya Kigali.

Mgr Ntihinyurwa w’imyaka 76, ku itariki 9 Werurwe 1996 niho yagizwe Arkiyepisikopi wa Kigali .

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo