Amb. Joe Habineza yitabye Imana

Ambasaderi Joseph Habineza wabaye Minisitiri wa Siporo n’Urubyiruko mu Rwanda akaba n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria yitabye Imana azize uburwayi.

Joseph Habineza wigeze kuba Minisitiri w’umuco na Siporo yitabye Imana ku myaka 57, amakuru atangwa n’abo mu muryango we aravuga ko yaguye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa 20 Kanama 2021, aho yari amaze igihe gito kuko yari mu nzira yerekeza i Burayi.

Habineza w’imyaka 57 yamenyekanye mu myanya itandukanye kuko yinjiye muri politiki mu 2004 ubwo Perezida Paul Kagame yamugiraga Minisitiri w’Umuco na Siporo, umwanya yamazeho imyaka hafi irindwi, aza kwegura mu 2011.

Yongeye kugaruka kuri uyu mwanya muri Nyakanga 2014, awuvaho muri Gashyantare 2015. Mbere yaho yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria.

Mu Ugushyingo 2016, Ambasaderi Joe Habineza yatangiye kwikorera ku giti cye, akora ubucuruzi bwa makaroni yahaye izina rya ‘Pasta Joe’ .

Guhera muri Gicurasi 2019, Habineza yaje kugirwa Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwishingizi buciriritse cya Radiant Yacu, kibarizwa muri Radiant kugeza muri Kanama 2020 ubwo yirukanwaga.

Habineza yitabye Imana hashize iminsi mike yizihije isabukuru y’imyaka 33 ashinze urugo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo