Amazina ya bamwe mu baguye mu mpanuka yabereye i Karongi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2019, mu Kagari ka Gitarama mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi habereye impanuka ikomeye ya coaster ifite plaque RAB 883 V ya Agence itwara abagenzi izwi nka Ugusenga yari itwawe na Wellars Nsengimana. Police ivuga ko kugeza ubu abantu yahitanye ari umunani, abandi 17 bakaba bakomeretse.

NSENGIMANA Wellars w’imyaka 46 niwe wari utwaye abagenzi 27. Yaturukaga I Kigali yerekeza ku Kibuye. Yageze mu gace kavuzwe haruguru, imodoka irenga umuhanda igwa muri metero 43 hapfa abantu icyenda , hakomereka 17

Abapfuye ni Nsengimana Innocent w’imyaka 27, Kagesera Simon w’imyaka 41, Habinshuti Jean De Dieu, Nyiringabo Claudine w’imyaka 28, Mukahirwa Cecile w’imyaka 31, Nshimiyimana Emmanuel. Abandi bagabo batatu imyirondoro yabo ntiramenyeka

Abakomeretse bikomeye, igisirikare cy’u Rwanda cyohereje indege bajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Gisirikare biri i Kanombe. Abapafuye n’abakomeretse ku buryo bworoheje bajyanywe ku bitaro bya Kibuye.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa moya na cumi z’igitondo ngo yaba yatewe n’uvumuduko nkuko bitangazwa n’abayibonye ikora impanuka.

Umuvugizi wa Police ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi we ahamya ko bishoboka ko yaba yatewe n’umunaniro w’umushoferi kuko ngo imodoka yari imaze igihe gito ikorewe isuzuma kandi yari irimo ’Speed gorvenor ’

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • mutabazi emmanuer

    ooomygod Abobanyakwijyendera Imana ibakire mubayo nukurip

    - 16/07/2019 - 14:57
  • ######

    mwihangane

    - 16/07/2019 - 23:09
  • Niyibizi.jean

    imiryango.yabobantu.bitabye.imana.yihangane?

    - 20/07/2019 - 08:59
  • NIYIGENA LUCIE

    ababuze ababo bakomeze kwihangana kandi imana ibakire mu bayo

    - 24/07/2019 - 09:47
Tanga Igitekerezo