Amasaha y’ingendo yasubijwe kuri saa tatu z’ijoro

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2020 yongereye igihe cy’ingendo zemewe yemeza ko ingendo ubusanzwe zari zemewe kugeza saa moya z’ijoro ubu noneho zemewe kugeza saa tatu z’ijoro.

Ku wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2020, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranya ku wa 26/08/ 2020.

2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, yemeza ko ingamba zisanzweho zemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26/08/2020 zizakomeza gukurikizwa, ariko hakiyongeraho ingamba nshya n’izahinduwe ku buryo bukurikira, na zo zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa.

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00 pm) kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo (5:00 am).

b. Ingendo zo kujya no kuva mu Karere ka Rusizi mu modoka bwite (private transport) ziremewe, ariko hubahirizwa amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima.

c. Amakoraniro atandukanyeyabiherewe uburenganzira, harimo inama n’ubukwe, bizakomeza hubahirizwa amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima harimo kwipimisha COVID-19 (abayitabiriye bakishyura ikiguzi k’iyo serivisi). Umubare wabo ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Uruhushya ruzajya rutangwa n’Inzego z’Ibanze ndetse n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) habanje gusuzumwa ko amabwiriza y’inzego z’ubuzima yubahirijwe.

d. Abantu bose bitabira ibikorwa by’ubukerarugendo muri Pariki z’Igihugu bagomba kwipimisha COVID-19 kandi bakiyishyurira ikiguzi k’iyo serivisi.

Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Abaturage barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko rigenga Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje porotiki yo kwegurira abikorera bimwe mu bigo, imitungo n’imigabane bya Leta (ptivatization policy).

5. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibi bikurikira:

Uko isuzuma ku ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo y’Umwaka wa 2019/2020 ryakozwe n’itergurwa ry’Imihigo y’umwaka wa 2020/2021;
Imyiteguro y’Igihembwe k’Ihinga 2021 A;
Kwakira amarushanwa mpuzamahanga mu Rwanda no kwitabira azabera mu bindi bihugu.
6. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:

Agaciro Development Fund

NYATANYI Gilbert: Chief Executive Officer

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB)

Abagize Inama y’Ubutegetsi

  • Prof WHALES Christopher: Perezida;
  • MUKESHIMANA Marcel: Visi Perezida
  • Prof FISSEHA Senait: Ugize Inama y’Ubutegetsi;
  • MARARA SHYAKA Patrick: Ugize Inama y’Ubutegetsi;
  • USENGE Kephers: Ugize Inama y’Ubutegetsi;
  • BWAKIRA Liliane; Ugize Inama y’Ubutegetsi
  • Dr. AYINGENEYE Violette: Ugize Inama y’Ubutegetsi
  • GATSIMBANYI Yves: Ugize Inama y’Ubutegetsi
  • NDAYISHIMIYE Alain: Ugize Inama y’Ubutegetsi.
IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo