Iyi nkuru y’amashusho iragaragaza uko mu Mujyi wa Kigali uko byari byifashe ku umunsi wa mbere wa Guma Mu Rugo aho guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga hatangiye kubahirizwa amabwiriza y’inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 14 Nyakanga, ni amabwiriza ajyanye no guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Muri ayo mabwiriza harimo irivuga ko abaturage bo mu Mujyi wa Kigali no mu turere Umunani tw’Igihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga batangira gahunda ya Guma mu Rugo.
Imodoka nkeya zemerewe kugenda ni izitwara ibiribwa, iz’igipolisi, imbangukiragutabara (ambulances) cyangwa se iz’abantu ku giti cyabo bakeya bemerewe kuva mu rugo ku mpamvu zitandukanye.
Ibigo bitegerwamo imodoka rusange birafunze, kimwe n’inzu nini z’ubucuruzi, uretse izicuruza ibijyanye n’ibiribwa.
Inzu nyinshi zicuruza ibindi nk’ibikoresho by’ubwubatsi zafunzwe, nko mu gace ka Remera aho bita kwa Rwahama.
Nta bantu bagaragara mu mihanda uretse abahagaze ku marembo y’ingo zabo cyangwa se bakeya bari mu bikorwa byo gusukura imihanda.
Imodoka zihetse indangururamajwi zirazenguruka mu mihanda ya Kigali zihanangiriza umuntu wese wagerageza gusohoka mu rugo atabyemerewe.
Abapolisi ni benshi mu mihanda bahagarika buri modoka itambutse cyangwa se umunyamaguru wagerageje gusohoka.
Kuri uyu munsi wa mbere wa guma mu rugo mu rwego rwo kugabanya abandura n’abicwa na Covid-19, leta yatangaje ko igiye gupima abantu ihereye aho batuye.
Aho nibura 15% by’abatuye buri kagari baza gufatwa ibipimo bya Covid-19 basanzwe aho batuye.
Umujyi wa Kigali n’uturere umunani twagaragayemo kwiyongera gukomeye kw’ubwandu bwa Covid-19, byashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo n’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa gatatu.
Abatuye Kigali n’uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, bategetswe kuguma mu ngo zabo guhera none kugeza ku itariki ya 26 y’uku kwezi.
Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko iyi minsi 10 ya guma mu rugo iza gufasha gutahura abarwaye, abarembye bakajyanwa kwa muganga ndetse n’abanduye ntibakomeze gukwirakwiza ubwandu.
Hatangajwe kandi ko imiryango isaga 200,000 igomba guhabwa ibiribwa kuko yari isanzwe itunzwe n’abantu babona ifunguro ari uko basohotse mu rugo.
Muri gare ya i Nyabugogo nta modoka ni imwe yarimo barimo gukoramo isuku
Inzu z’ubucuruzi muri gare ya Nyabugogo zafunze imiryango zose
Mu mihanda ya Nyabugogo nta rujya n’uruza rw’amamodoka ruhari nk’uko byabaga bimeze mu yindi minsi
Urubyiruko rw’abakorerabushake bafashaga abaje ku isoko rya Kimisagara guhaha ibyo kurya
Mu muhanda i Nyamirambo kuri 40 werekeza ku ryanyuma nta rujya n’uruza rw’ibinyabiziga n’abanyamaguru bari bahari
Mu mujyi rwa gati ku isoko rya Nyarugenge n’aho bakunze kwita muri Mateus ubucuruzi bwahagaze abantu baguma mu ngo zabo
Kwa Rubangura no kuri Kigali City Tower(KCT) imirimo naho yahagaze
Ku nyubako y’ubucuruzi izwi nka CHIC imirimo yahagaze
Kuri T2000
Mu mujyi rwa gati aho abagenzi bategera imodoka(Downtown) kimwe n’ahandi hose bari muri gahunda ya Guma mu Rugo imirimo yahagaze
Abapolisi bari mu bice bitandukanye bagenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza ya Guma mu Rugo
Mu masangano y’umuhanda ku gisimenti cyangwa aho bakunda kwita kwa Lando nta rujya n’uruza rw’ibinyabiziga nk’uko byari bisanzwe mu yindi minsi
Urubyiruko rw’abakorerabushake banyuraga mu masoko bagenzura ko amabwiriza yubahirizwa
PHOTO:RNP