Abatwara imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange i Kigali bakora amasaha 19 ku munsi

Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bavuga ko hari igihe umushoferi ashobora gukora amasaha 19 ku munsi, ku buryo ari akazi kavunanye. Abagenzi bakabiheraho bemeza ko bishobora kuba intandaro ya serivi mbi n’umunabi biranga bamwe mu bashoferi.

Saa kumi n’imwe z’igitondo Rwamakuba Evode ni bwo aba ageze muri gare ya Kimironko aje gutangira akazi ko gutwara abagenzi. Bivuze ko nibura aba yabyutse saa kumi za mu gitondo.

Mu kiganiro yagiranye na RBA dukesha iyi nkuru, Evode yagize ati " Tugera ku modoka saa kumi n’imwe, njyewe mparika saa tatu kuko ari jye utwara abagenzi ba mbere ariko biterwa n’uko abantu bari muri gare ntabwo twaparika abantu bagihari.”

Imodoka itwaye abantu mu buryo bwa rusange irimo abantu barenga 70, umuntu utwaye abantu barenga 70 abayeho ate? Aruhuka ate? Turareba ubuzima bw’umushoferi kuva abyutse mu gitondo kare kugeza nimugoroba.

Mu muhanda Rwamakuba Evode agendera ku muvuduko uri hagati ya 40Km/h na 60, akaba akoresha umuhanda Kimironko-Nyabugogo.

Muri uyu muhanda ahazenguruka inshuro ziri hagati ya 12 na 15 ku munsi, bukira atwaye abagenzi bari hagati 1200 na 1500 habariwemo n’abasimbura abagenda basigara ku byapa mu nzira.

Umunsi w’akazi wa Rwamakuba Evode nta mu munota upfa ubusa. Saa sita z’amanywa ni bwo Rwamakuba anyaruka agafata ifunguro akoresheje iminota ibarirwa mu 10.

Akazi agasoza saa tatu z’ijoro ariko zishobora kugera saa tanu bitewe n’abagenzi bari muri gare. Ni ukuvuga ko akora amasaha 17 cyangwa 19 ku munsi. Mu kwezi ariko akora iminsi 15 kuko akora iminsi 2 yikurikiranye akaruhuka indi 2.

Ubuzima Rwamakuba abayemo abuhuriyeho n’abandi bashoferi n’ubwo bo iminsi baruhukaho iterwa n’ibigo bakorera.

Nangwahafi Jean Bosco ukorera muri RFTC ati “Saa kumi n’igice tuba twakije imodoka, ni ukuvuga umugenzi wa nyuma ahantu yaba ari hose saa tanu ugomba kumutwara niba ava Nyabugogo aza Kimironko uramutwara, ugasubira Nyabugogo guparikayo wamara guparika ugataha kandi ukamenya ko uri buzinduke mu gitondo saa kumi hari n’abazinduka saa cyenda.

Rutaganda Jean, umushoferi wa Royal Express we yagize ati “Saa kumi n’imwe tuba twatangiye tuba turi muri gare, noneho tukaza kurangiza akazi saa yine saa tanu gutyo za nijoro. Dukora iminsi 5 tukaruhuka 2.

Bamwe mu baturage bakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bagaragaza ko n’ubwo serivisi bahabwa zigenda ziba nziza, hakiri bamwe mu bashoferi bafite imyitwarire itanoze.

Musabyimana Winfrida utuye mu Mujyi wa Kigali ati “Abashoferi ba mbere batwaraga twa du hiyasi (HIACE) dutoya bo bakundaga guhutaza abagenzi ariko izi modoka zaje zifite ikoranabuhanga abantu bapfubirana kubera amafaranga ariko izi modoka hakoreshwa ikarita yonyine."

Bimwe mu bigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, birateganya amavugurura azatuma abashoferi bakora akazi neza.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative yo gutwara abantu mu buryo rusange (RFTC) Twahirwa Innocent avuga ko izi mpinduka zizahera ku mahugurwa y’abashoferi mu kwezi kwa 2 no kunoza imibereho yabo mu kwa 5 uyu mwaka.

Ati “N’igihe umushoferi noneho azaba akora amasaha 7.5 akaruhuka, kubera ko akazi kacu gatangira saa 05:00 za mu gitondo kagasoza saa tanu za nijoro uzasanga imodoka ikorwaho n’abashoferi 2 cyangwa 3 mu ma shift, ikindi cya 2 kongererwa umushahara, turashaka kubashyiriraho ubwishingizi bwo kwivuza bitewe n’ibiciro dushobora kuzahabwa na RURA gishobora kuzaba igiciro cyiza aho natwe tuzaba twiteguye guha umushoferi icyo akaneye cyose.

Rwamakuba Evode umaze imyaka 12 atwara abagenzi mu buryo bwa rusange, avuga ko iyi gahunda yo gusimburana ku kazi hagati y’abashoferi niramuka itangiye izabafasha mu mikorere yabo.

Akagaragaza ko kubafasha kubona ubwishingizi bwo kwivuza no kuzamurirwa umushahara bishobora kuzana impinduka mu mitangire ya serivisi.

Ati “Abantu dutwara urabona ni abantu bajya ku kazi buri gihe, ni abantu bajya mu mujyi bakeneye serivisi zihuta, numva ko barimo gukosora transport bagira ikintu batwongereraho ku bijyanye n’umushahara ku buryo shoferi atazajya asazira muri gare.

Rutaganda Jean umushoferi muri Royal Express yaje muri aka kazi yari umumotari. Bivuze ko abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange bagiye bava mu buzima butandukanye.

Ibi ni byo Rwamakuba ashingiraho agaragaza ko bidatangaje kuba habonekamo imyitwarire yabangamira abagenzi .

Ati “Urabona taxi irimo abantu bavuye imihanda yose, hari umuntu uba yarageze mu ishuri, hari uwakuriye mu muhanda yari komvuwayeri cyangwa yari umushumba, icyo mwakadukorereyeho ubuvugizi hakabayeho amahugurwa y’abashoferi batwara abantu, bagahugurirwa uburyo bazatwara abo bantu kuko twese ntabwo dufite imyitwarire imwe.

Umuyobozi ushinzwe Transport, igenamigambi n’iterambere mu rwego ngenzuramikorere(RURA) Eng. Asaba Emmanuel Katabarwa yemeza ko hari byinshi bikwiye guhinduka mu mibereho y’abashoferi batwara abantu mu buryo bwa rusange. Hateganyijwe amahugurwa ku ikubitiro akazahabwa abagera ku 1200 hagamijwe kunoza imyitwarire y’abashoferi no kubahiriza amategeko.

Ati " Nyuma yo kubahugura hariho kureba ko bafite amasezerano y’akazi nyayo basinye hagati yabo n’abakoresha babo, ayo masezerano niyo arimo amasaha y’akazi niyo arimo uburyo yishyurwa muzi ko abenshi batishyurirwa kuri konte, aho usanga bayabaha mu ntoki bakayarya ako kanya cyangwa bakayabaha mu bice, turifuza ko nabo baba abakozi bafite akaciro bahemberwa ku gihe kandi bagahemberwa kuri konte, ku buryo nawe ashobora kugenda akajya kuri banki nawe agafata inguzanyo ibyo bikazajyana no kubashyiriraho ubwishingizi. "

Polisi y’u Rwanda itangaza ko mu mwaka wa 2019 habaye impanuka 4661 mu gihe umwaka wa 2018 zari 5611 bivuze ko zagabanutseho 17%. Ni mu gihe impanuka zo mu muhanda zahitanye ubuzima bw’abanyamaguru 223, abatwara moto 184 n’abatwara amagare 130. Abazize impanuka muri rusange mu mwaka ushize wa 2019 bari 537. Ibihitana abantu byo byagabanutseho 42%.

Mu Rwanda kuri ubu habarirwa abashoferi batwara imodoka za rusange bagera ku bihumbi 3. RFTC yonyine yihariye hafi 1/2 cyabo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo