Abatwara abagenzi mu modoka ntoya bongeye gukangurirwa kwirinda gutwara banyoye ibisindisha

Ibi babisabwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Kamena, muri gahunda y’ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bari gukora hirya no hino mu gihugu bwa “Gerayo Amahoro” bakangurira abantu bose bakoresha umuhanda kurwanya impanuka zo mu muhanda by’umwihariko uy’umunsi bakaba bakanguriye abashoferi batwara imodoka ntoya kwirinda gutwara banyoye ibisindisha.

Ubu bukangurambaga bugeze mu cyumweru cya 6 uyu munsi bwakomereje i Remera muri Petit Stade bwitabirwa n’abashoferi batwara abagenzi mu modoka ntoya (Taxi Voiture) bo mu karere ka Gasabo na Kicukiro, kuri Stade Nyamirambo hahurira abashoferi bo mu karere ka Nyarugenge, aho hibanzwe kubashishikariza kudatwara banyoye ibisindisha kuko biba intandaro y’impanuka.

Aganira n’abashoferi bari kuri Petit Stade Remera mu karere ka Gasabo Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yabwiye aba bashoferi ko impanuka zituruka ku gutwara imodoka banyweye ibisindisha ari zo ziganje cyane abasaba kujya banywa ari uko basoje akazi.

Yagize ati “Birakwiye ko mwubaha akazi kanyu mukora, birababaza iyo ufashwe wasinze imodoka yawe bakayitwara ukamara iminsi idakora kandi ariyo yagufashaga kurihira abana amashuri, gutunga urugo n’ibindi, uzira gutwara wasinze kandi wari kuzinywa usoje akazi.”

Yakomeje ababwira ko impamvu babahamagara kenshi ngo baganire n’abo ari uko barajwe inshinga n’ubuzima bwabo, ari nayo mpamvu babasaba buri gihe kurinda ubuzima bw’abo n’ubw’abandi birinda impanuka cyane cyane gutwara banyoye ibisindisha.

SSP Emmanuel G Manimba waganiriye n’abashoferi bari kuri Stade Nyamirambo yababwiye ko badakwiye kuzira impanuka bagizemo uruhare nko gutwara basinze.

Yagize ati “Ntabwo bikwiye ko umuntu yishima ngo agere aho yangiza ubuzima bwe n’ubw’abandi cyangwa se akangiza ibidukikije biturutse mu kunywa inzoga umuntu akarenza urugero.”

Yakomeje avuga ko bagomba kuba buri gihe intangarugero cyane ko bahura n’abantu benshi batandukanye barimo n’abanyamahanga batwara bityo ko rero bakwiye kubaha akazi bakora bagahesha n’igihugu isura nziza birinda gutwara banyoye ibisindisha.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abashoferi b’imodoka ntoya zitwara abagenzi mu karere ka Gasabo Kabanda Jean Claude yasabye bagenzi be kwisubiraho, abasaba ko bose bagomba kwirinda gutwara ikinyabiziga bafashe ibisindisha, kandi ko buri wese aba ijisho rya mugenzi we niba abonye mugenzi we yasinze akamubuza gutwara cyangwa se akabimenyesha abayobozi bamuyobora.

Umukozi ushinzwe itumanaho mu ruganda rwenga ibinyobwa (Bralirwa) Nsabigaba Felix yabwiye aba bashoferi ko nubwo bahora bifuza abakiriya bagura ibinyobwa byabo batifuza ababinywa bagatakaza ubuzima bwabo cyangwa bagatwara ubw’abandi, bityo ko basabwa kunywa mu rugero kandi bakazinywa basoje akazi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo