Abatwara abagenzi barasabwa kwirinda amakosa mu gihe cy’itangira ry’abanyeshuri

Tariki ya 14 Mutarama 2019 ni itangira ry’umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda hose, iki ni igihe usanga urujya n’uruza rw’abanyeshuri n’abarezi mu bigo bitegerwamo imodoka aho baba bateze imodoka berekeza mu Ntara zitandukanye aho amashuri yabo aherereye.

Muri ibi bihe by’itangira ry’amashuri Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda itangaza ko muri iki gihe umuhanda uba ukoreshwa n’abagenzi benshi ikibutsa abashoferi ko bakwiriye kwirinda amakosa yose ashobora guteza impanuka.

Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda agaragaza amwe mu makosa ateza impanuka akanasaba abashoferi kuyirinda.

Yagize ati " Muri ibi bihe by’itangira ry’abanyeshuri usanga hari abagenzi benshi hari bamwe mu bashoferi usanga bakoresha umuvuduko ukabije kugirango babashe gukora amaturu menshi, hari abandi usanga barengeje umubare w’abantu bemerewe gutwara ndetse ugasanga hari nabatwaye ariko bafite umunaniro ukabije cyane ibi byose turabakangurira ku byirinda kuko ari bimwe mu biteza impanuka zikaba zahitana ubuzima bw’abantu."

SSP Ndushabandi yibukije abagenzi ko gutwarwa neza bakagera iyo bagiye ari uburenganzira bwabo bityo nabo bakaba bafite inshingano yo kurwanya umushoferi babonye akora ibitemewe bishobora guteza impanuka.

Yagize ati " Igihe ubonye umushoferi ugutwaye afite umuvuduko ukabije cyangwa atwaye avugira kuri terefoni mwibutse ko ari bibi mugihe atabyumvise ihutire ku menyesha polisi uhamagara kuri nomero ziri mu mamodoka atandukanye atwara abagenzi ,Polisi ibashe ku gutabara ubuzima bwawe butarajya mu kaga."

SSP Ndushabandi yasabye abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi kugenzura imyitwarirwe y’abashoferi mu muhanda ndetse no gufasha abanyeshuri kubona imodoka kugirango babashe kugera ku mashuri hakiri kare.

Yagize ati " Ni ngombwa ko abana bajya ku mashuri boroherezwa mu guhabwa amatike yakare bityo bakabasha kugera iyo bagiye mu rwego rwo kubarinda ibibazo birimo ubujura n’abandi babashora mu ngeso mbi mugihe baba bagenda mu masaha ya nijoro."

SSP Ndushabandi asoza yibutsa abatwara abgenzi ko uretse Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) nta muntu ufite uburenganzira bwo kuzamura ibiciro yitwaje ko abagenzi babaye benshi bityo uzabifatirwamo azahanwa n’amategeko. Yasabye ababyeyi kohereza abana bambaye umwambaro wishuri ubaranga kugirango batandukanywe n’abagenzi basanzwe banafashwe kubonerwa imodoka zibageza ku mashuri bagiye kwigaho.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo