Abapolisi n’abandi bakozi bo mu bigo bya Leta basoje amahugururwa y’ikoranabuhanga

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Werurwe, abakozi ba Leta bo mu nzego zitandukanye basoje amahugurwa y’ikoranabuhanga mu gukoresha mudasobwa, akazabafasha gukoresha iryo koranabuhanga baribyaza umusaruro mu kazi kabo.

Aya mahugurwa yasorejwe ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru na Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana.

Abashoje aya mahugurwa ndetse bakanahabwa impamyabushobozi zabo bose hamwe ni 146 barimo abapolisi 69, abasirikare 55, abacungagereza 9, abakozi ba Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga 6 ndetse n’abakozi 8 b’ikigo cy’igihugu gitanga amahugurwa ku bakozi ba Leta (RMI).

Mu ijambo yavuze asoza aya mahugurwa, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yashimiye abarangije amahugurwa , ababwira ko impamyabushobozi babonye ikomeye.

Ati:” Impamyabushobozi mubonye irakomeye cyane. Ubu muri iki gihe tugezemo ntacyo wageraho udakoresheje ikoranabuhanga mu kazi waba ukora kose. Iyi mpamyabushobozi iratanga icyizere ko mufite ubumenyi buhagije mu gutunganya neza akazi kanyu mwifashishije ikoranabuhanga."

Yongeyeho ati " Icyo tubiheraho ni uko ababahaye amasomo batandukanye n’ababakoresheje ibizamini ndetse bakanabaha amanota batandukanye. Nta kubera kwabayeho mwatsinze mubikwiye. "

Ayo masomo yatanzwe n’ikigo mpuzamahanga gitanga ubumenyi mu bya mudasobwa (ICDL) gikorera mu bihugu bigera ku 150 ku isi hose.

Minisitiri Nsengimana yakomeje avuga ko bazakomeza gukorana n’iki kigo mu gutanga ubwo bumenyi bw’ikoranabuhanga mu gukoresha mudasobwa ku bakozi ba Leta nk’uko ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwabyiyemeje. Yasoje asaba ubufatanye abayobozi b’ibigo bya leta bifite abakozi basoje ayo mahugurwa kugira ngo amahirwe yo gukoresha iryo koranabuhanga agere kuri bose.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda , DIGP Dan Munyuza wari mu gikorwa cyo gusoza ayo mahugurwa, yashimiye Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga kuba yaratanze ayo mahugurwa.

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda mu kazi kayo ka buri munsi yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo ibashe kuzuza neza inshingano zayo. Yasabye ko amahugurwa nk’aya yazanagera no ku bandi bapolisi bityo yizeza ubufatanye buhoraho bwa Polisi.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amahugurwa ku bakozi ba Leta (RMI) , Gasamagera Wellars, yavuze ko guha abakozi ba Leta ubumenyi bwo gukoresha mudasobwa ari ingenzi cyane. Yavuze ko ikigo ayoboye n’ikigo mpuzamahanga gitanga ubumenyi mu gukoresha mudasobwa (ICDL) biteguye gukomeza guhugura abandi bakozi ba Leta, asoza ashimira Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga kuba ishyigikiye iki gikorwa cyiza.

Umwe mu bahuguwe Brig. Gen. John Gacinya yashimye ubumenyi bahawe avuga ko buzabafasha kuzuza neza inshingano zabo mu kazi ndetse bukazanabafasha mu buzima bwabo busanzwe. Aya mahugurwa yari yaratangiye mu kwezi kwa Werurwe umwaka ushize, bakaba barize ibyiciro 7 by’ayo masomo atandukanye ku ikoranabuhanga.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo