Abapolisi bagera kuri 40 basoje amasomo yo kubongerera ubumenyi mu buyobozi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021 mu ishuri ryisumbuye rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze (NPC) hasojwe icyiciro cya 10 cy’amasomo agenewe abofisiye bato.

Ni amasomo agamije kubongerera ubumenyi mu by’ubuyobozi ku rwego rw’ibanze (Police Tactical Command Course), aya masomo yitabiriwe n’abapolisi 40 n’abacungagereza babiri, ni amasomo bari bamazemo ibyumweru 16 bingana n’amezi 4.

Aya masomo kandi agamije gutegura abofisiye bari ku rwego ruto kugira ngo barusheho kunoza imirimo yabo ya buri munsi mu bijyanye n’imiyoborere. Asoza aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP Juvenal Marizamunda yashimiye aba bofisiye uburyo bitwaye neza mu gihe cy’amezi ane bari bamaze bahabwa amasomo kandi bakaba barayakurikiye neza n’ubwo hari mu bihe bigoye by’icyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko Polisi y’u Rwanda ihora iharanira kongerera ubumenyi abapolisi kugira ngo babashe kurushaho kunoza imirimo bashinzwe ya buri munsi.

Ati "Muri icyiciro cya 10 cy’abapolisi b’abofisiye mumaze guhabwa aya masomo muri Polisi y’u Rwanda, ikigamijwe ni ukubategura gukora inshingano neza mu mirimo mukora buri munsi. Twashyize imbaraga mu kubaka igipolisi cy’umwuga kijyanye n’igihe binyuze mu mahugurwa.”

DIGP/AP Marizamunda yakomeje avuga ko kubaka igipolisi cy’umwuga bitagarukira mu gutanga amahugurwa gusa ko ahubwo hanongerwa umubare w’ibikorwaremezo cyane cyane hibandwa ku ikoranabuhanga. Yavuze ko kuri ubu isi yabaye nk’umudugudu kubera ikoranabuhanga bityo n’abakora ibyaha barimo kurushaho kubikora bifashishije iryo koranabuhanga.

Ati” Kuri ubu bitewe n’umuvuduko isi ifite mu iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, abanyabyaha nabo barimo guhuriza hamwe bagakora ibyaha aho umwe ashobora kwicara mu gihugu kimwe agacura umugambi wo gukora icyaha afatanyije na mugenzi we uri mu kindi gihugu. Tujya duhura n’ingeri zitandukanye z’abantu nk’abo , niyo mpamvu natwe tugomba guhugura abapolisi mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga mu gutahura abo banyabyaha.”

Umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere yakomeje asaba abahuguwe kuzakoresha neza ibyo bigishijwe ntibizabe amasigaracyicaro. Yabasabye guhora barangwa n’ikinyabupfura nk’uko gisanzwe kiranga Polisi y’u Rwanda, yabasabye gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 kandi bafasha n’abaturage kukirinda.

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi riri i Musanze , Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buhora buharanira kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi. Yanashimiye abapolisi uburyo bitwaye mu bihe by’amezi 4 bari bamaze biga.

Yagize ati “ Hari mu bihe bigoye by’icyorezo cya COVID-19 ariko mwabyitwayemo neza mukurikirana neza amasomo kandi mwubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo. Ni ibyo kwishimira kuko mwaranatsinze mwese nta wagize ikibazo mu myigire, turashimira n’abarimu bababaye hafi bakabigisha umunsi k’uwundi.”

Chief Inspector of Police (CIP) Celine Benimana ni umwe mu bahuguwe, yavuze ko amahugurwa yari amazemo amezi ane hari byinshi amwunguye mu bijyanye n’akazi akora ka buri munsi.

Yagize ati “Aya mahugurwa ni ingenzi k’umupolisi wo mu cyiciro cyacu cy’abofisiye bato kuko mu kazi kacu tuba dufite inshingano zo kuyobora abandi bapolisi ndetse n’abaturage aho dukorera mu mashami ya Polisi, muri za sitasiyo za Polisi no mu turere. Ndushijeho kwiyungura mu bijyanye no gutegura akazi no kugatunganya hanyuma nkanagenzura ko karimo gukorwa nk’uko nagateguye, twabihuguwemo ariko noneho ubu tugiye kubishyira mu ngiro.”

Chief Inspector of Police (CIP) John Twizerimana yavuze ko ubusanzwe yakoreraga mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibyaha byagambiriwe (Anti-Smuggling and organized Crimes). Kuri we ngo amahugurwa yahawe yayungukiyemo byinshi kuko mu kazi ke ka buri munsi asabwa kuba asobanukiwe n’amategeko.

Aba bofisiye bahawe amahugurwa ajyanye n’imirimo ikorerwa mu biro ndetse n’imirimo ikorerwa hanze y’ibiro. Bahawe amasomo ajyanye no guhosha imyigaragambyo, amategeko, gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, ubumenyi ku mbunda, gutegura ibikorwa bya Polisi n’ibindi bijyanye nabyo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo