Haiti :Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari y’ishimwe

Ku itariki 21 Mata 2017 nibwo Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’ Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haiti (MINUSTAH) bazwi nka Individual Police Officers (IPOs) bambitswe imidari yo kubashimira gukora neza.

Ni imidali bambitswe n’ uwungirije Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, El Moustafa Banlamlin.

Uwo muhango wabereye mu Mujyi Mukuru w’iki gihugu, Port Au Prince. Mu bawitabiriye harimo Umuyobozi wa MINUSTAH, Brig. Gen. Georges Pierre Monchette n’Umuyobozi w’Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu, Superintendent of Police (SP) Eric Murenzi.

Mu ijambo rye, Banlamlin yagize ati," Murangwa n’umuhate n’imyitwarire myiza mu mirimo yanyu ya buri munsi. Ibyo bibahesha ishema ubwanyu; kandi bihesha ishema Umuryango w’Abibumbye . Ndabashimira kandi gukorana neza na bagenzi banyu bakomoka mu bindi bihugu."

Yongeyeho ati," Imidari mwambitswe ni ikimenyetso ko musohoza inshongano zanyu neza. Mukomeze iyo mikorere izira amakemwa."

Iki gihugu cyahuye n’ibibazo birimo imyuzure n’imiyaga mu myaka ishize. Abapolisi b’u Rwanda bagize uruhare mu gutabara abari mu kaga. Uko kwitanga kwashimwe n’Ubuyobizi bwacyo n’abagituye.

SP Murenzi yagize ati:" Kwambikwa imidari si ishema kuri mwe gusa; ahubwo ni n’ishema ku gihugu cyacu duhagarariye. Mukomeze kurangwa n’imyitwarire myiza no gukorana neza n’abandi bapolisi bakomoka mu bindi bihugu."

Yashimye Umuryango w’Abibumbye ku bw’iyo midari y’ishimwe. Polisi y’u Rwanda yatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti kuva mu 2010.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo