Abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo

Mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata, itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo. Basanzeyo bagenzi babo 240 bamaze igihe bariyo mu gace ka Malakal; aya matsinda uko ari abiri akaba agizwe n’abapolisi 400 bari mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu.

Umunsi umwe mbere y’uko bajya mu butumwa bw’amahoro, aba bapolisi bari bahawe impanuro n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana zo gukora no kwitwara neza mu kazi. Mu ijambo yabagejejeho, yabasobanuriye neza inshingano zibajyanye, ababwira ko nta rujijo rurimo ndetse abasaba kuzarangwa n’ubunyamwuga n’indangagaciro z’igihugu n’iza Polisi y’u Rwanda. Yakomeje kandi abasaba kuzaba ba Ambasaderi beza b’igihugu cyabo mu kazi boherejwemo. Ikindi yabasabye ni ugufashanya mu kazi, buri wese akaba afite inshingano zo kurinda ubuzima bwa mugenzi we, abasaba kuzahuriza hamwe ibikorwa ndetse bakajya banatanga amakuru y’akazi ku nzego zibakuriye.

Ubwo bari bamaze kujya mu butumwa bw’amahoro, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, yabwiye itangazamakuru ko aba bapolisi bigishijwe ku buryo buhagije.

Yagize ati:” Hari icyizere ko bazuzuza neza inshingano zabo nk’uko n’abandi basanzwe bitwara neza. Bahawe amahugurwa yihariye, batojwe imyitwarire myiza mu kazi, ubunyamwuga ndetse no kwihesha agaciro mu byo bakora byose. Ni umuco rero basanganywe kandi turizera ko bazatanga umusaruro ushimishije”.

Aba bapolisi bakazaba bashinzwe kurinda abaturage icyabahungabanya icyo aricyo cyose, guhosha imyigaragambyo,kurinda ibikoresho by’umuryango w’Abibumbye n’abakozi bawo no gufasha mu bikorwa by’ubutabazi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze kandi ko kugeza ubu u Rwanda rufite amatsinda 6 y’abapolisi mu bihugu bitandukanye; harimo amatsinda atatu muri Centrafrika, itsinda rimwe muri Haiti ndetse n’andi abiri twavuze ari muri Sudani y’Epfo.

Ubu u Rwanda rufite abapolisi bose hamwe 1200 bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye mu bihugu bitandukanye byavuzwe hejuru harimo abari mu matsinda manini y’abapolisi (FPUs) ndetse n’abandi bakora mu bijyanye n’ubujyanama, no guhugura inzego z’umutekano mu bihugu barimo.

Kuba amahanga n’Umuryango w’Abibumbye muri rusange bafitiye icyizere abapolisi b’u Rwanda bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ndetse n’umubare wabo ukaba ukomeje kwiyongera, biterwa no gukora neza akazi, imyitwarire myiza, gufasha abaturage bo muri ibyo bihugu, ubunyamwuga mu kazi bashinzwe hakiyongeraho no kuba ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bubahora hafi ndetse bukanabagira inama yo kuzuza neza inshingano bahawe.

Itsinda ryagiye riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Bosco Rangira, ryasezeweho n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi muri Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Joseph Mugisha, aho yari ahagarariye ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, ku kibuga cy’indege yari ari kumwe kandi n’abandi bayobozi bayobora amashami atandukanye muri Polisi y’u Rwanda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo